Digiqole ad

Gambia: Adama Barrow yarahiriye kuyobora igihugu ari mu buhungiro muri Senegal

 Gambia: Adama Barrow yarahiriye kuyobora igihugu ari mu buhungiro muri Senegal

Adama Barrow arahirira kuyobora Gambia aho ari mu buhungiro muri Senegal

Adama Barrow, watangajwe tariki ya 1 Ukuboza 2016 nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gambia, yarahiriye kuyobora igihugu nka Perezida mushya.

Adama Barrow arahirira kuyobora Gambia aho ari mu buhungiro muri Senegal

Barrow yarahiriye muri Ambasade ya Gambia muri Senegal ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama.

Yamaze kwemerwa nka Perezida wa Gambia mu rwego mpuzamahanga. Gusa, Perezida watsinzwe amatora, Yahya Jammeh yanze kurekura ubutegetsi ku gihe cyari cyagenwe mu gicuku cy’ejo ku wa gatatu.

Mu ntangirio z’iki cyumweru Inteko Nshingamategeko y’igihugu cye yongereye amezi atatu ku gihe Jammeh agomba kumara ku butegetsi.

Abayobozi bo mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba bagerageje kumvisha Jammeh kwemera ko yatsinzwe amatora ariko we ntabikozwa nubwo bavuze ko ashobora gukurwaho ku mbaraga za gisirikare.

Yahya  Jammeh yemeye ko yatsinzwe amatora mbere ariko nyuma yisubiraho avuga ko habayemo amakosa.

Umuhango wo kurahiza Adama Barrow nka Perezida mushya wa Gambia witabiriwe n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal ndetse na bamwe mu baturage ba Gambia baba muri Senegal.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish