Iran ngo izihorera kuri USA niramuka iburijemo amasezeno yasinywe na Obama
Iran yaburiye ubutegetsi bwa USA ubu itegekwa na Donald Trump ko niburamuka buburijemo amasezerano yasinyanye n’ibihugu bitanu by’i Burayi harimo na USA izihorera mu buryo bukomeye.
Ibi byavuzwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Iran gishinzwe gutunganya ingufu za kirimbuzi kitwa Atomic Energy Organization of Iran witwa Ali Akbar Salehi.
Yagize ati: “ Kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano twasinye hagati ya USA n’ibindi bihugu bitanu bizaduha uburyo bwo gukora ibisasu birushijeho kuremera kuko turabishoboye muri technologie igezweho.”
Amasezerano hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Burayi na USA yasinywe muri 2015 yemeza ko Iran ikurirwaho ikomanyirizwa yari yarafatiwe mu by’ubukungu ariko nayo ikazibukira gahunda yayo yo gutunganya ubutare bwa Iranium bwifashishwa mu gukora ingufu za kirimbuzi.
Salehi yabwiye Xinhua News ko abaturage ba Iran biteguye ko igihe cyose ariya masezerano yaburizwamo kubera igitutu cya Israel ndetse n’ubuyobozi bushya bugiye kuyobora USA ariko ngo bizaba ari ikosa rikomeye.
Ubwo yiyamamarizaga kuyobora USA, Perezida Donald Trump yavuze ko ariya masezerano yabayeho mu buryo bufifitse avuga ko natorwa azashyira igitutu kuri Iran kugira ngo yongere iyasubiremo neza nibyanga ateshwe agaciro.
Iran, USA, u Bwongereza, u Bushinwa, u Burusiya, u Bufaransa n’u Budage nibyo byasinye amasezerano yo guha Iran uburenganzira bwo kongera kwisanzura mu by’ubukungu ariko nayo igahagariko gahunda zayo zo gutunganya ingufu za kirimbuzi.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yanenze ariya masezerano avuga ko azaha urwaho Iran mu mugambi wayo wo kwigwizaho ibisasu bya kirimbuzi no kuba yabikoresha mu gushotora Israel binyuze mu kubiha abarwanyi b’aba Sunnites bakora ibikorwa by’iterabwoba.
Uwahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga wa USA ariwe John Kerry we yasobanuye kenshi ko ariya masezerano aribwo buryo bwiza bwo gutuma Iran izibukira gahunda yayo yo gutunganya ubutare bwa Iranium bitabaye ngombwa ko ibihugu birebwa na kiriya kibazo bikoresha ingufu za gisirikare.
Hagati aho The Reuters iratangaza ko Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu ari buvugane kuri telefoni na Perezida Donald Trump ku kibazo cya Iran, Syria, no ku mibanire hagati ya Israel na Palestine.
Ibi Netanyahu yabibwiye abanyamakuru mbere y’uko ayobora inama y’abaminisitiri ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW