Digiqole ad

Ghana na yo yemeje ko izohereza ingabo 200 muri Gambia

 Ghana na yo yemeje ko izohereza ingabo 200 muri Gambia

Yahya Jammeh Perezida wa Gambia watsinzwe amatora akaba atemera kuva ku butegetsi

Igihugu cya Ghana cyemeje ko kizohereza ingabo zibarirwa muri 200 mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’Umuryango wa Ecowas, bigamije kuvana ku butegetsi Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe yaba akomeje kwanga kurekura ubutegetsi.

Yahya Jammeh Perezida wa Gambia watsinzwe amatora akaba atemera kuva ku butegetsi

Umuvugizi w’ingabo muri Ghana, Col Aggrey Quashie yemereye BBC ko igikorwa cyo kohereza ingabo kizaba mu minsi mike iri imbere.

Ghana yasohoye itangazo ryavuye mu Biro bya Perezidansi rivuga ko Perezida w’igihugu Akufo-Addo yategetse ko izo ngabo zizajya muri Gambia.

Mu gihe muri Gambia ibintu bikomeza gushyuha, Abakerarugendo b’i Burayi bari gusubira iwabo, na bamwe mu baturage bafite ubwoba bahungiye muri Senegal.

Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jammeh bavuze ko igihugu gishobora kujya mu ntambara  “state of war” igihe Perezida Yahya Jammeh yakomeza kwanga kurekura ubutegetsi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Adama Barrow, ubu ufatwa nk’uwatsinze amatora, yavuganaga na  BBC mu kiganiro Newshour.

 

Halifa Sallah yasabye Perezida Jammeh kuva ku butegetsi ndetse yongeraho ko nta muntu uzamukurikirana ku byaha aregwa ko yakoze kuva yajya ku butegetsi mu 1994.

 

Yahya Jammeh agenda atakaza inshuti uko bwije n’uko bukeye. Ba Minisitiri basaga batu bamaze guhunga igihugu, ndetse n’umunyamategeko we Edu Gomez yanditse yegura ndetse arahunga na Visi Perezida w’igihugu Isatou Njie-Saidy na we weguye ejo ku wa gatatu.

Igihugu cya Botswana  cyabimburiye ibindi muri Africa mu kuvuga ko kitazigera cyemera Yahya Jammeh nk’Umukuru w’Igihugu cya Gambia igihe azaba agumye ku butegetsi.

Botswana mu itangazo yasohoye ni uko ngo kugundira ubutegetsi kwa Jammeh bitubahisha intambwe ya demekarasi n’imiyoborere myiza haba muri Gambia no ku mugabane wa Africa.

Guverinoma ya  Botswana yasabye amahanga n’Umuryango Mpuzamahanga gukomeza kotsa igitutu Yahya Jammeh akarekura ubutegetsi binyuze mu mahoro.

Biteganyijwe ko Adama Barrow watsinze amatora ashobora kuza kurahirira kuyobora igihugu cya Gambia, aho ari mu buhungiro muri Senegal, imihango ikaza kubera muri Ambasade ya Gambia muri Senegal, mu gihe UN iza gufata umwanzuro ku kuba hakoreshwa ingufu za gisirikare mu gukuraho Yahya Jammeh cyangwa hakoreshwa izindi nzira.

Mbere Yahya Jammeh yemeye ko yatsinze amatora, ndetse yifuriza imirimo myiza uwamutsinze, nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora yatangazaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 1 Ukuboza 2016, gusa nyuma yaje kuvuga ko habayeho amakosa bityo ko amatora agomba gusubirwamo.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish