Trump amaze kurahira nka Perezida wa 45 wa USA…ati “AMERIKA MBERE YA BYOSE”
I Washington mu nyubako ya White House aho Perezida wa USA atura akanakorera niho Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump amaze kurahirira…..Mu ijambo rye yavuze ko ubutegetsi ubu bugiye gusubirana abaturage ba Amerika.
Mu batumirwa b’imena batambutse ngo bakirwe n’imbaga y’abatumiwe, habanje gutambuka Perezida Jimmy Carter (1977 – 1981) n’umugore we Rosalyn, hakurikiraho Perezida Bill Clinton n’umugore we Hillary Rodham watsinzwe amatora, hataho Perezida George W Bush n’umugore we Laura mbere y’uko abana ba Trump batambuka.
Perezida George H Bush we ntiyabashije kuhagera kuko ari mu bitaro aho arwajwe n’umugore we Barbara.
Amasaha macye mbere ubwo Perezida Trump n’umugore Melania we bageraga muri White House, bakiriwe na Obama n’umugore we Michelle, banafata amafoto hamwe baseka.
Ubwo yarahiraga ariko hanze hari abatamushyigikiye bagera kuri 200 bagendagenda muri Washington hafi aho bamagana uyu mutegetsi mushya wabo.
Inzego z’umutekano ariko zabakomye imbere n’imbaraga nyinshi ubwo bashakaga gukoresha imbaraga ngo begere ahaberaga umuhango wo kurahira kwa Trump.
Perezida Trump yarahijwe n’umuyobozi w’ubutabera John Roberts.
Amaze kurahira, Trump yavuze ko agiye guhindura ibikorwa bya Amerika bikagaruka kuri Amerika kurusha mbere.
Yavuze ko barinze imipaka y’ibindi bihugu bakibagirwa iyabo, ko Amerika yatakaje miliyari na miliyari z’amadorari yita ku mahanga yo ishenjagira.
Avuga ko byose bigiye guhinduka guhera uyu munsi, intego nshya zikayobora ubutaka bwabo.
Ati “Ubu intego ya mbere ni; MBERE NA MBERE AMERIKA, MBERE NA MBERE AMERIKA”
Ati “nzabarwanira kugeza ku rutege rwanjye rwanyuma kandi sinzabatenguha, Amerika igiye gukomera kurusha mbere. Tuzagarura imirimo yacu, tuzagarura imipaka yacu, tuzagarura gukomera kwacu, tuzubaka imihanda, ibiraro, gari ya moshi, imiturirwa ku butaka bwacu bwiza bwa Amerika ku nyungu z’abanyamerika.”
Yavuze ko bazabana n’ababishaka, ko batazigera bashyira igitutu ku uwariwe wese ngo abeho nk’uko abanyamerika babaho.
Ati “ntabwo dukwiye kugira ubwoba, tuzarindwa n’abagabo n’abagore bo mu ngabo zacu ariko cyane cyane tuzarindwa n’Imana.”
Yungamo ati “Ibihe by’amagambo birarangiye, ubu ni igihe cy’ibikorwa.”
UM– USEKE.RW
8 Comments
iyo abategetsi bo muri africa bakurikizaga uyu murongo wa Trump,umubare wabimukira wagabanuka kubona umutegetsi abitsa imitungo ye i burayi nabana akaba ariyo baba igihe kinini hanyuma abanyagihugu akabirengangize ni ibintu bitesha agaciro umunyafrika
Wari uziko?
Iyo muri USA barimo kurahira, Vice-president usanzweho aba arindiwe ahantu mu ibanga, ngo kugirango gikubise bariya bose bakagenda, abe yahita ayobora inzibacyuho!
Abanyamerika ni danger!!!
http://i.dailymail.co.uk/i/pix/2017/01/20/18/3C5501F300000578-4140776-image-a-148_1484936568838.jpg
Ibyo wabivanye he?
Uduteye icya Semuhanuka!
Wowe nta Joe Biden wabonye muri uriya muhango cg ntumuzi!!
Abigaragambya bo ntacyo bahindura Perezida wa 45 nagatanu watowe muri Democratie yabo ni Donald J. Trump agomba kubayobora imyaka ine bazamugirira icyizere ndetse ikaba umunani muri Mandat ye yakabiri gusa namwemeye aho yavuze ngo: ” It is time to remember that old wisdom our soldiers will never forget: that whether we are black or brown or white, we all bleed the same red blood of patriots, we all enjoy the same glorious freedoms, and we all salute the same great American flag.” Nicyo gihe twibuke ko Ubwenge bwa basekuru bacu babasirikare batazibagirwa ko waba Umwirabura, Umuzungu cg ubundi bwoko twese tuva amaraso amwe(umutuku), Twese dusangira ukwishyira ukizana kwa Amerika yacu ikomeye(ibendera rya USA). ABamushinja ivangura bo nibatuze icyo abura ni ibinyamakuru bimusesereza byabaye byinshi ariko ibikorwa bye bizivugira reka dutegereze.
Mureke ayobore kuko nawe arashoboye
Abo bigaragambya iyaba byari muri afrika, bagashyigikiwe nabo bazungu maze ubundi amaraso akameneka barangiza bati muri afrika ntamahoro nta democrasi.
Nyamara nahoze mbona abigaragambya bagenda bakubita ibirahure byayamazu maremere bakabisenya. Bagatwika reka sinakubwira, ariko ubu bo babyita protesters nyamara.
Ariko jye nabonye abantu bose aribamwe.
Gusa nkunda Mr. Trump kuko mbona azaha amahoro isi akanubaha ibindibihugu. Azirengagiza Afrika, ibi bizatuma ntagitutu tugira, maze amahoro asagambe iterambere naryo rizabaho tu.
Comments are closed.