Digiqole ad

Yahya Jammeh yasabwe kwegura bitarenze igicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu

 Yahya Jammeh yasabwe kwegura bitarenze igicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabyemeye

Abayobozi b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS bahaye Perezida Yahya Jammeh amahirwe ya nyuma yo kuva mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ku bushake bwe bitarenze igicamunsi cy’uyu wa gatanu  nyuma y’uko ingabo za Senegal zamaze kwinjira muri Gambia.

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabyemeye

Yahya Jammeh yahawe isaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu ko ari yo saha ntarengwa akaba yasohotse mu Biro bya Perezidansi ya Gambia ku bushake bwe bitaba ibyo agasohorwa ku mbaraga n’ingabo za ECOWAS.

Ingabo za Senegal zamaze kwinjira m gihugu cya Gambia zahawe amabwiriza yo kujya kumukuraho ku ngufu mu gihe yaba akomeje kwinangira nyuma y’iyi saha yahawe.

Umuryango wa ECOWAS ushyigikiye Adama Barrow, waraye arahiriye kuyobora Gambia ari muri Ambasade y’icyo gihugu muri Senegal.

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Conde ari buhure na Yahya Jammeh akamusaba kwegura ku neza bwa nyuma.

Umuyobozi w’Umuryango wa ECOWAS Marcel Alain de Souza yavuze ko ibyo biganiro na Alpha Conde nibirangira  ntacyo bigezeho hashora guhita hakurikiraho ibikorwa bya gisirikare.

Ati: “Kuri iki gicamunsi naba (Jammeh) ataremera kuva ku izima mu biganiro ari bugirane na Perezida Conde, turakoresha ingufu za gisirikare.”

Umuyobozi wa ECOWAS yavuze ko ingabo zayo zinjiye mu gihugu cya Gambia ajo ku wa kane ntawazikomye imbere kugeza n’ubu ngo ntawurazakura.

Adama Barrow warahiye nka Perezida mushya wa Gambia yatangaje ko atazasubira mu murwa mukuru Banjul ibikorwa bya gisirikare bitararangira, uyu anemewe ku rwego mpuzamahanga.

Igitsure cy’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburengerazuba kuri Perezida Jammeh gishyigikiwe n’ibihugu 15 bigize akana ka UN gashinzwe Umutekano, nubwo inteko yabyo yemeje ko inzira y’ibiganiro ari yo yaba nziza.

Umuvugizi w’ingabo za Senegal Col. Abdou Ndiaye yabwiye BBC ko ingabo zabo muri Gambia ziteguye kurwana igihe biri bube ngombwa nko mu gihe haba hagize ingabo cyangwa abaturage bashaka kurwanirira Perezida Jammeh ngo ingabo ziriyo ziteguye kubarwanya.

Yavuze ko intego za ECOWAS ari ugushimangira ihame rya Demokarasi no gufasha Perezida watowe n’abaturage kubona ubutegetsi yatsindiye.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hoya nagumemo kugira ngo twirebere filme

Comments are closed.

en_USEnglish