Mme Isatou Njie-Saidy Visi Perezida wa Gambia amakuru aravuga ko yaraye asezeye ku mirimo ye amasaha macye mbere y’uko manda ye irangira nk’uko AFP ibikesha abo mu muryango we. Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’uburezi nawe yeguye, aba ni abaheruka mu bandi batari bacye bamaze kuva muri guverinoma ya Yahya Jammeh. Uwari umunyamategeko wa Perezida Yahya […]Irambuye
Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Willy Nyamitwe yanditse kuri Twitter ko ingabo z’u Burundi ziri muri Somalia zigiye gucyurwa kuko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wabafashaga kwishyura imishahara wafashe umwanzuro wo kutazongera gucisha amafaranga mu kigega cya Leta. Ibi ngo bigaragaza kutizera Leta bityo ikaba yafashe umwanzuro wo gucyura ingabo zayo. Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo […]Irambuye
Igihugu cya Nigeria cyemeje ko ubwato bw’intambara bwacyo bwagiye muri Gambia mu myiteguro y’ingabo z’akarere zishobora gukuraho Perezida Yahya Jammeh. Perezida watowe muri Gambia, Adama Barrow aho ari muri Senegal, yatangaje ko yiteguye gufata ubutegetsi ejo ku wa kane ariko Perezida Yahya Jammeh ntiyemera ibyavuye mu matora, ndetse inteko nshingamategeko y’igihugu cye yemeje ko igihe […]Irambuye
Iki gitero cyabere mu kigo cya gisirikare mu majyaruguru ya Mali, ahitwa Gao, biravugwa imodoka yari itezwemo ibisasu yasandaye. Umwe mu bakozi ba UN yatangarije AFP ko icyo gitero gishobora kuba ari icy’ubwiyahuzi kikaba cyahitanye abagera kuri 37. Igisirikare cya Mali cyo cyatangaje ko abapfuye ari 25. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko ahasandariye iyo modoka […]Irambuye
Abaganga b’amatungo muri Uganda mu gace ka Masaka baravuga ko ingurube zaho zugarijwe n’indwara y’ibicurane imaze kwica izirenga 300 kuva uku kwezi kwatangira. Dr Kirumira avuga ko ingurube za mbere zagaragaweho iriya ndwara mu ntangiriro z’uku kwezi mu gace kitwa Mwalo mu mudugudu wa Kimanya-Kyabakuza. Mu cyumweru gishize umugore witwa Fiona Kataama ufite umukumbi w’ingurube nyinshi […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka rikorera mu nkambi y’impuzi iri ahitwa Rann muri Nigeria riremeza ko mu ijoro ryakeye ingabo za Nigeria zarashe mu nkambi zica abasivili zishinzwe kurinda barenga 52. Ibi ngo byatewe n’uko Umujenerali uyobora ingabo zirwanira mu kirere yatanze itegeko ryo kurasa aho ngaho kuko ngo ari mu birindiro bya Boko Haram. Ibi […]Irambuye
Ubwato bushya bw’intambara bwa Nigeria (NNS Unity), bwerekeje mu Gambia bwitegura ko igihe cyose bwakoreshwa mu ntambara yo gukuraho Perezida Yahya Jammeh wanze kwemera ibyavuye mu matora mu gihe yakabaye ava ku butegetsi ku wa kane w’iki cyumweru. Amakuru ava mu ngabo za Nigeria yamenywe na BBC ni uko ubwo bwato bw’intambara buri mu nyanja […]Irambuye
*Nyuma yo gufatwa yaje kwemera icyaha ko ariwe wagabye igitero. Polisi Turukiya yataye muri yombi uwitwa Abdulkadir Masharipov ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 39 bari mu kabyiniro ka Reina mu Mujyi wa Istanbul kuri Bonane, abandi 69 bagakomereka bikabije mu birori byo kwishimira umwaka mushya wa 2017. Ibinyamakuru byo muri Turukiya biravuga ko Abdulkadir Masharipov […]Irambuye
Raila Odinga uhagarariye abatavuga rumwe na Leta muri Kenya yaraye abwiye abamushyigikiye ko nta kabuza bagomba gutsinda amatora yo mukwa munani uyu mwaka ngo bitabaye ibyo ibintu bikaba bibi muri Kenya. Abazatora muri aya matora baritegura kwiyandikisha guhera tariki 14/02/2017. Perezida Uhuru Kenyatta watsinze Odinga mu matora aherutse, yasabye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko kuzahana zihanukiriye […]Irambuye
Umuhungu wa Perezida Adama Barrow watorewe kuyobora Gambia yitabye Imana nyuma yo kuribwa n’imbwa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Banjulnews. Habibou Barrow w’imyaka umunani gusa biravugwa ko yitabye Imana bari kumujyana kwa muganga kuri iki cyumweru mu mujyi wa Manjai hafi y’umurwa mukuru Banjul. Adama Barrow ntabwo yabashije kwitabira imihango yo gushyingura umuhungu we kuko yagiriwe inama […]Irambuye