Digiqole ad

Jammeh ngo yateruye miliyoni 11$ mu isanduku ya Leta aragenda

 Jammeh ngo yateruye miliyoni 11$ mu isanduku ya Leta aragenda

Yahya Jammeh asohoka mu gihugu hari abari bamuherekeje

Hari amakuru avuga ko umwe mu bajyanama ba Perezida Adama Barrow yavuze ko barebye mu isanduku ya Leta ya Gambia bagasanga hari amafaranga angana na miliyoni 11$ aburamo, bakemeza ko Yahya Jammeh ariwe wayafasheho impamba mbere y’uko ahungira muri Guinee Equatoriale mu mpere z’iki cyumweru gishize.

Yahya Jammeh mbere y’uyo yurira indege kuri uyu wa Gatandatu ngo yabanje gusoma imwe mu mirongo ya Korowani

Mai Ahmad Fatty yavuze ko ubu bari gukora isuzuma risesuye ngo bamenye neza umubare w’amafaranga yavanywe mu isanduku ya Leta mu buryo budakurije amategeko.

Mu gihe Yahya Jammeh yahungaga ngo hari imidoka zihenze zabonywe n’abantu zimbuka umupaka.

Ngo habonywe kandi izindi zihetse ibikoresho bihenze zizikurikiye.

Kugeza ubu uruhande rwa Jammeh ntacyo ruratangaza ku bibavugwaho.

Mu Murwa mukuru Banjul  ingabo na Police bari gutegura uko Perezida Adama Barrow yagaruka mu mutekano akayobora igihugu mu buryo busesuye.

Ingabo za ECOWAS zaraye zigeze mu murwa mukuru Banjul ngo zifatanye n’iza Gambia gutegura uko Barrow agaruka.

Abaturage bazakiranye ibyishimbo byinshi bazifata nk’abatabazi bababohoje.

Fatty yabwiye abanyamakuru ati: “ Ubu Gambia iri mu kibazo gikomeye cy’amikoro kandi ibi biremezwa na Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu ndetse na Minisitiri w’imari”.

Yahya Jammeh asohoka mu gihugu hari abari bamuherekeje
Yahya Jammeh asohoka mu gihugu hari abari bamuherekeje

Yahya Jammeh yahagrutse muri Banjul mu ijoro ryo kuwa gatandatu ahagana saa yine aherekejwe na Perezida Alpha Conde wa Guinea Conakry.

Agenda yahawe icyubahiro cy’umukuru w’igihugu n’ingabo zimucurangira ndetse aca ku gitambaro gitukura (tapis rouge) nk’uko abanyamakuru bari bahari agenda babyemeza.

Perezida Adama Barrow nawe wemeje ko Jammeh yavuye mu gihugu kandi nawe yiteguye gutaha akava i Dakar agashyiraho Guverinoma ihuriweho na bose.

Abanyamakuru bari biriwe ku kibuga cy’indege bategereje igihe Yahya Jammeh ari buze gusohoka mu gihugu ahunze. Ni nyuma y’uko ubwumvikane bwari bwagezweho kuwa gatanu nijoro hagati ye na ba Perezida Alpha Conde wa Guinea na Abdul Aziz wa Mauritania ngo arekure ubutegetsi ku bushake.

Ntawe uzi neza aho Yahya Jammeh azahagarara, yavuye muri Gambia n’indege ya Mauritania ariko ari kumwe na Perezida Conde.

Biravugwa ko nagera i Conakry ashobora guhira akomeza akerekeza i Malabo muri Guinea Equatorial aho ngo yaba yarahawe ikaze na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo uri ku butegetsi kuva mu 1979.

Biravugwa ko yaba ari bukomereze i Malabo kwa Obiang Nguema Mbasongo
Biravugwa ko yaba ari bukomereze i Malabo kwa Obiang Nguema Mbasongo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • Abandi bana bagirimana.

  • Humura Imana ikunda Bose ubwo yashimye ibyo yaguhaye

  • Gambie se ihana umupaka na Tchad hehe? mwige geographie banayamakuru………..

    • Wowe se Tchad uyibonye he? wagiye ureka kwandika ibyo urose?

  • Un autre dictateur tombe; il se nomme Yahya Jammeh.

  • hari icyezere yuko abanyagitugu bagenda bayoyoka buhoro buhoro kuva kuri gbagbo kugeza ubu twizere yuko bigikomeza tukanashima ba Jerry Rawlings barebye kure bakayobora ghana mu nzira nziza ibahesha icyubahiro nishema kugeza ubu tukanagaya abakomeza kugundira ubutegetsi kandi batayobewe amaherezo yabo

    • Abandi bajya munzibabyuho abandi bari muri manda ya gatatu abandi ngo ntibabonye umwanya uhagije wo gukoreshamatora.Africa we….untera agahinda.

  • Aliko njye ndumva bamubeshyera kabisa! $11M. Yahya afite cash nyinshi pe, ikindi ngo hari ababonye imodoka nziza zambuka umupaka, geographiquement Gambia ihana imbibi na Senegal gusa, sinumva ukuntu Yari kwiba cash yarangiza akazinyuza mu gihugu kiri kumurwanya. That is nonense.
    Gusa nyine iyo uvuye ku butegetsi niko bigenda ibirego biriyongera. Senegal numvise ari metropole yabo nibameneremo kimwe n’abongereza nta kundi ubwo. Nonese we ubundi Yari kugenda imbokoboko gusa afite abanzi bangana kuriya, agomba gushaka ayo agenda ahonga mu nzira da!

Comments are closed.

en_USEnglish