Digiqole ad

Uganda mu biganiro n’Ubushinwa isaba inguzanyo ya miliyari 2.3 $ zo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi

 Uganda mu biganiro n’Ubushinwa isaba inguzanyo ya miliyari 2.3 $ zo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi

Umuhanda wa Gariyamoshi (Photo:internet)

Uganda yaba iri mu biganiro na Banki y’Abashinwa Exim Bank, isabaka inyuzanyo ya miliyari 2.3 z’amadolari ya America ($) zo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi w’ibilometero 273 uhura n’uwo Kenya iri kubaka iturutse Mombasa.

Umuhanda wa Gariyamoshi (Photo:internet)
Umuhanda wa Gariyamoshi (Photo:internet)

Muri rusange, Uganda irashaka kubaka imihanda ya Gariyamoshi y’ibilometero 1,700, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha Serivise z’ubwikorezi.

Uyu mushinga uri muri gahunda y’ibikorwaremezo ibihugu bigize umuhora wa ruguru (Rwanda, Uganda,Kenya) byari byihaye mu rwego rwo kwihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa binyura ku mupaka wa Mombasa bijya Uganda, Sudani y’Epfo, u Rwanda, Uburasirazuba bwa DR Congo n’u Burundi.

Kasingye Kyamugambi, umuyobozi mukuru w’umushinga wo kubaka uyu muhanda (Standard Gauge Railway project) muri Uganda yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ dukesha iyi nkuru ko igice cyo mu Burasirazuba bwa Uganda cyonyine kizatwara miliyari 2.3 z’amadolari.

Ni igice cy’ibilometero 273 gihuza umurwa mukuru Kampala na Malaba ku mupaka wa Uganda na Kenya.

Ati “Uganda iri mu biganiro na Exim Bank y’Ubushinwa kugira ngo bayigurize amafaranga yo gushyira mu bikorwa umushinga, kanyuma ibikorwa byo kubaka bibone gutangira.”

Gusa, Kyamugambi yirinze gutangaza igihe ibiganiro bishobora kurangirira, ariko avuga ko ubushobozi nibumara kuboneka, ibikorwa byo kubaka bizamara amezi 42.

Avuga ko mu kubaka uyu muhanda Malaba – Kampala, Uganda izatanga 15% ndetse n’ubutaka umuhanda uzanyuraho.

Uyu muhanda ngo numara kuzura ugeze Kampala, hazafatiraho ishami riza mu Rwanda, irijya muri DR Congo n’iriya muri Sudani y’Epfo.

Mu kwezi gushize, umuyobozi muri Kenya yavuze ko ku ruhande rwabo, ibikorwa byo kubaka umuhanda Mombasa-Nairobi nawo watewe inkunga n’Ubushinwa, bigeze ku kigero cya 98%, ku buryo nko muri Mutarama 2018 ushobora gutangira gukoreshwa.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Harya Trein tuzicyaricyo twebwe?

  • Ijambo “Gari ya moshi” rikwiye guhinduka kuko ritakijyanye n’igihe; iza kera cyane (Locomotive) nizo zabaga zigaragaza umwotsi!!! Ariko uyu munsi ntabwo ariko bikiri. [Ntibavuga/bavuga]

Comments are closed.

en_USEnglish