Digiqole ad

Somalia: Igitero cya Al-Shabab cyahitanye 13, abandi benshi barakomereka

 Somalia: Igitero cya Al-Shabab cyahitanye 13, abandi benshi barakomereka

Ku marembo ya Hoteli, aho iki gitero cyabereye.

Somalia – Igitero cy’umutwe w’Iterabwoba wa Al-Shabab kuri Hoteli yo mu murwa mukuru Mogadishu cyahitanye abagera kuri 13, abandi benshi barakomereka. Gusa amakuru y’abahitanye n’iki gitero aragenda ahindagurika.

Ku marembo ya Hoteli, aho iki gitero cyabereye.
Ku marembo ya Hoteli, aho iki gitero cyabereye.

Polisi ya Somalia yatangaje ko iki gitero cyabanjirijwe n’imodoka itezemo igisasu Al-Shabab yaturikirije ku marembo y’imwe muri Dayah Hotel yo mu murwa mukuru Mogadishu. Igisasu kimaze guturika, ibi byihebe byatangiye no kurasa n’imbunda.

Iki gitero cyo kuri uyu wa gatatu mu gitondo, yabereye kuri Hoteli iri hafi y’Inteko ishinga Amategeko ya Somalia, mu rwa gati mu murwa mukuru Mogadishu. Nyuma yo guturitsa igisasu, ibyihebe byinjiye muri Hoteli birasana n’abashinzwe umutekano wa Hoteli.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ byatangaje ko ubwo abanyamakuru n’Imbangukiragutabara bageraga aha habereye igitero, ibyihebe ngo byongeye guturitsa ikindi gisasu gikomeye, gikomeretsa abanyamakuru bane.

Major Mohamed Ahmed, Umupolisi wari uri ahabereye iki gitero we yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ati “Byibura abantu bagera kuri 13 barimo abashinzwe umutekano n’abaturage b’Abasivile bahitanywe n’ibisasu byaturikirijwe inshuro ebyiri kuri Hoteli. Abandi benshi bakomeretse.”

Gusa, Major Mohamed Ahmed akavuga ko imibare y’abahitanywe n’igitero ishobora kugenda yiyongera.

Umutangabuhamya wabonye iki gitero, yavuze ko ibisasu bikomeye byaturitse byangije amadirishya ya Hoteli, ndetse n’imodoka zari ziparitse hafi ya Hoteli.

Umutwe wa Al-Shabab ubinyujije kuri yitwa Andalus ngo ikorana bya hafi nawo, ngo wigambye iki gitero.

Ngo bagize bati “Itsinda ry’aba- mujahideen (abarwanyi) rifite intwaro nziza kandi ryateguwe ryateye Hoteli kandi ubu bari kurwanira imbere muri Hoteli.”

Mu gihe iyi Hoteli yagabwagaho igitero ngo yarimo abantu benshi, barimo ngo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia. By’umwihariko ariko iyi Hoteli ngo ikaba ikundwa cyane n’abanyapolitike, abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abikorera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish