Digiqole ad

Umuyobozi mushya wa AU azamenyekana hagati ya 30-31 Mutarama, 2017

 Umuyobozi mushya wa AU azamenyekana hagati ya 30-31 Mutarama, 2017

Abakuru b’Ibihugu bya Africa ubwo bari bateraniye i Kigali muri 2016

Ku wa mbere kugeze ku wa kabiri mu cyumweru gitaha Abakuru b’Ibihugu bigize Africa yunze Ubumwe bazahurira mu nama yaguye izabera Addis Abeba muri Ethiopia, hakazatorwa  ugomba gusimbura Umunyafrica y’epfo Dr. Nkhosazana Dlamini Zuma uzaba arangije manda ye nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU.

Abakuru b’Ibihugu bya Africa ubwo bari bateraniye i Kigali muri 2016

Iyi nama izaba ikurikiye iherutse kubera i Kigali mu mwaka ushize, ikaba yarafatiwemo ibyemezo birimo gutangiza passport nyafurika icyo gihe Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Chad barazihawe.

Uretse gutora no kurahiza umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Abakuru b’Ibihugu bazareba ishingiro ry’ubusabe bwa Maroc bwo gusubizwa mu bihugu bigize umuryango wa AU.

Baziga kandi ku bibazo bimaze iminsi bivugwa ku mugabane wa Africa harimo n’icya Politiki cyo muri Gambia, umuti cyahawe n’icyakorwa ngo ubuyobozi bushya muri kiriya gihugu bishinge imizi.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’itsinda yatoranyije kumufasha mu gukora umushinga werekana uko African Union yavugurwa na we azereka bagenzi be aho bigeze.

Mu minsi ishize byabaye ngombwa ko abanyamategeko muri AU bagira ingingo bagorora mu mategeko agenga Umuryango kugira ngo bizaborohere kwinjizamo Maroc.

Umwami Muhamed VI azaba ari Addis Abeba muri iriya nama.

Muri Nyakanga umwaka ushize ubwo inama ya AU yaberaga mu Rwanda, abari batanzweho abakandida bo gusimbura Dr Nkhosazana Dlamini Zuma nta n’umwe wabashije kuzuza ibisabwa.

Kugeza ubu abakandida bahabwa amahirwe ni Abdoulaye Bathily, Amina Muhammed na Mahamat.

Jeune Afrique ivuga ko nta makuru agaragaza ibikubiye muri Raporo yerekana uko AU yavugururwa, biravugwa ko itsinda rikuriwe na Perezida Paul Kagame rizereka abanyacyubahiro i Addis Abeba uko umutungo wa AU warushaho gucungwa no kwiyongera nk’uko Dr Donald Kaberuka wayoboye Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yari yabisabye mu nama y’i Kigali.

Ngo bazerekana kandi icyakurikiraho za Komisariya zigize AU zongerewe cyangwa zikagabanywa.

Perezida uyobozye AU, Idris Deby Itno azasimburwa n’undi Mukuru w’Igihugu, bikaba bivugwa ko ashobora kuzasimburwa na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish