Digiqole ad

Gambia: Adama Barrow yashyizeho umugore uzamwungiriza

 Gambia: Adama Barrow yashyizeho umugore uzamwungiriza

Adama Barrow Perezida mushya wa Gambia wasimbuye Yahya Jammeh

Perezida mushya muri Gambia, Adama Barrow yagize Visi Perezida we umugore uzwi cyane ndetse wigeze kuba mu butegetsi bwa Yahya Jammeh nyuma akiyunga n’abatavuga rumwe na we, akaba ari na we watangaje ko azageza mu butabera Yahya Jammeh.

Adama Barrow Perezida mushya wa Gambia wasimbuye Yahya Jammeh

Hari bamwe batangiye kunenga icyemezo cya Perezida Barrow bavuga ko Fatoumata Jallow-Tambajang w’imyaka 68, atari akwiye kujya muri uwo mwanya w’ikirenga bitewe n’imyaka afite.

Jallow-Tambajang yabaye Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho myiza ku butegetsi bwa Yahya Abdul-Aziz Jemus Junkung Jammeh (wiyita His Excellency Sheikh Professor Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh Babili Mansa).

Nyuma uyu mugore yaje kwerekeza mu buhungiro nyuma yo kutumvikana na Perezida Jammeh.

Tambajang yagize uruhare mu gushinga ihuriro ry’abatavuga rumwe na Yahya Jammeh bamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 1 Ukuboza 2016, ni we wa mbere wavuze ko Jammeh azashyikirizwa ubutabera akimara kwemera ko yatsinzwe amatora nubwo atabyumva kimwe na Perezida mushya Adama Barrow.

Yahya Jammeh ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yagiye mu buhungiro mu gihugu cya Equatorial Guinea nyuma y’aho ingabo za Senegal zimwe mu zari zoherejwe n’Umuryango wa ECOWAS zari zatangaje ko natava ku butegetsi zimufata mpiri.

Fatoumata Jallow-Tambajang ashyigikiye ko Yahya Jammeh ashyikirizwa ubutabera

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish