Digiqole ad

Perezida mushya wa Gambia yahungutse yageze i Banjul

 Perezida mushya wa Gambia yahungutse yageze i Banjul

Mu muhango wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ubwo Adama Barrow yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Banjul

Kuri uyu wa Kane, mu masaha y’umugoroba i Kigali, Adama Barrow uherutse kurahirira kuyobora Gambia ari mu buhungiro muri Senegal yavuye muri icyo gihugu atahutse ngo ajye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe n’abaturage.

Mu muhango wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ubwo Adama Barrow yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Banjul

I Dakar yasezewe n’abayobozi bamuherekeje ku kibuga cy’indege, ku isaha ya saa 19h10 i Kigali ni bwo Barrow yari ageze i Banjul.

Mu gihugu cye abaturage benshi ku mihanda bitwaje ibyapa byo kumuha ikaze.

Tariki ya 15 Mutarama, 2017 nibwo yabaye agiye muri Senegal ahunze kugira ngo Perezida Yahya Jammeh wari wagundiriye ubutegetsi atagira icyo amutwara.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize Yahya Jammeh yavuye ku izima arekura ubutegetsi yurira indege ajya muri Guinée Equatoriale nyuma yo kwemererwa ubuhungiro na Perezida Theodoro Obiang Nguema.

Perezida  Adama Barrow yatangajwe nka Perezida mushya watsinze amatora muri Gambia tariki ya 1 Ukuboza 2016.

Perezida Adama Barrow ku kibuga cy’indege i Dakar yaherekejwe n’abayobozi benshi
Muri Gambia hateguwe amapikipiki yo gukorera akarasisi Perezida Barrow nahagera
Abaturage baje kwakira Perezida wabo bitoreye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uwo mujura ngo ni Jamey bamushyire muburoko umuntugenda akikorera nisanduku yigihugu koko?

  • Nibyiza cyane, turambiwe guhora dutegekwa nabantu bafashe igihugu bitwaje intwaro cyangwa za kudeta.

Comments are closed.

en_USEnglish