Utavuga rumwe na Kim Jong Un yemeza ko abasirikare bamwe bamuvuyeho
Thae Yong wahoze wungirieje Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu Bwongereza yabwiye abanyamakuru ko amakuru afite yerekana ko abasirikrare bakuru n’abandi banyacyubahiro muri Koreya ya Ruguru bari kugenda bitandukanya mu ibanga na Perezida Kim JongUn bityo ngo ibi byerekana ko ubuzima bw’uyu muyobozi buri mu kaga.
Thae Yong Ho ubwo yahaga abanyamakuru ikiganiro muri Koreya y’Epfo yababwiye ko iminsi ya Kim Jong Un ibaze, ngo ari hafi kwicwa kuko kwegura byo bidashoboka.
Yemeza ko muri iki gihe abaturage ba Koreya ya Ruguru benshi batangiye gutinyuka kuvuga ku byo batemeranya n’ubutegetsi bwabo ariko ngo babivugira mu bwihisho, ibintu ubusanzwe umuntu atashoboraga gutekereza ko byabaho.
Thae yahunze Koreya ya Ruguru muri Kanama 2016 yerekeza muri Koreya y’Epfo ari kumwe n’umugore n’abana babiri.
Ku wa Gatatu, bwa mbere yavugishije itangazamakuru ryo hanze ya Koreya y’Epfo harimo na NBC News dukesha iyi nkuru.
Yasobanuriye abanyamakuru ko kugira ngo ahitemo guhunga yabisabwe n’abana be babiri barangije Kaminuza, bamusabye ko bava mu gihugu cyabo bakajya ahandi bazabona akazi keza kandi bisanzuye mu bitekerezo.
Kubera ko yabaga mu Bwongereza agakorera Ambasade ya Koreya ya Ruguru byaramworoheye kugira ngo abone uko acikira muri Koreya y’Epfo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW