Ahmed Bilal, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu gihugu cya Sudani yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2014 Perezida wa Sudani ya ruguru Omar al-Bashir yasuye mugezi we wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ngo baganire ku cy’ikibazo cy’imirwano ikomeje kwibasira iki gihugu. Uyu mu Minisitiri kandi yatangaje ko Perezida Bashir ashobora kuba umuhuza mwiza […]Irambuye
Abantu batandukanye bakomeje kwegura mu ishyaka rya Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré watangiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1987. Abenshi mu begura muri iri shyaka bavuga ko Perezida Compaoré ashaka kwica Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko aguma k’ubutegetsi. Uyu mugabo kandi yakomeje gushijywa na bo batavuga rumwe, imiryango itegamiye kuri leta na […]Irambuye
Ibiganiro ku buryo bw’imbonankubone hagati y’abahagarariye impande zitumvikana muri Sudan y’epfo byatangiye kuri iki cyumweru i Addis Ababa muri Ethiopia. Abahagarariye impande zombi bahuriye mu cyumba cy’ibiganiro biri butangire saa munani kuri iki cyumweru. Kuri uyu wa gatandatu habaye ibisa no guhura ariko ntibyagira icyo bitanga kuko imirwano yari ikomeye cyane ndetse i Juba muri […]Irambuye
Mu butumwa bwo kwifuriza abanyakoreya ya Ruguru umwaka mushya muhire, Perezida Kim Jong-un yatangajemo urupfu rwa Nyirarume witwa Jang Song Thaek, ndetse avuga ko barimo kugenda bakura ibizira mu ishyaka ryabo rimwe rukumbi. Ku rundi ruhande ariko, urubuga rwa internet standard.co.uk dukesha iyi nkuru rukavuga ko hari ibitangazamakuru bitandukanye byo byatangaje ko Jang Song Thaek w’imyaka […]Irambuye
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’igihugu cya Ethiopia yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mutarama 2014 ibiganiro hagati y’impande zitavuga rumwe mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo byatangiye. Radio Ijwi ry’Amarika dukesha iyi nkuru itangaza ko abitabiriye ibiganiro bigamije guhosha imirwano imaze ibyumweru bitatu ihitana abantu muri Sudani y’Amajyepfo bageze muri iki gihugu kuwa gatatu ahagana […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama 2014 abantu batazwi barashe ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Ndolo giherereye i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. AFP dukesha iyi nkuru gitangaza ko imodoka yuzuye abantu bitwaje intwaro ariko kugeza ubu bataramenyekana bageze i Kinshasa bagatangira kurasa berekeza ku […]Irambuye
Col. Mamadou Ndala umuyobozi wa Brigade Commando mu ngabo za Congo (Unité de Réaction Rapide) yishwe kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama. Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 ubwo yari ayoboye ingabo za Congo. Colonel Moustapha Mamadou Ndala yishwe mu gico yatezwemo n’inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda zikorera muri […]Irambuye
Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe imari mu gihugu cya Tanzaniya William Augustao Mgimwa, kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere 2014 yapfiriye mu gihugu cya Afurika y’Epfo azize indwara. Uyu mugabo wari ufite imyaka 63 y’amavuko yaguye mu bitaro Kloof MediClinic biherereye mu Murwa mukuru wa Afurika y’Epfo Pretoria, aho yari arwariye mu gihe kirenga ukwezi […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya repebulika ya Centreafique François Bozizé akaza guhirikwa k’ubitegetsi n’inyeshyamba za Seleka muri Werurwe 2013 aratangaza ko igihugu cye kirangije umwaka kiri mu icuraburindi . François Bozizé uri mu buhungiro yaganiriye na RFI atangaza ko umwaka wa 2013 wabaye umwaka w’umujima ku gihugu cye cya Centreafrique. Yagize ati:”2013 wabaye umwaka wishe demokarasi […]Irambuye
Dr. Mahmoud Ezzat, yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho mu ishyaka rishingiye ku buvandimwe bw’Absilamu (Muslims Brotherhood Party) rya perezida wahiritswe Morsi Mohamed nyuma y’aho uwari umuyobozi mukuru Mohamed Badie, yaterewe muri yombi. Mohamed Badie yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama, mu nzu yabagamo mu mujyi wa Cairo. Ibi byatumye Dr Mahmoud Ezzat […]Irambuye