Tanzaniya: uwahoze ari Minisitiri w’Imari yaguye muri Afurika y’Epfo
Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe imari mu gihugu cya Tanzaniya William Augustao Mgimwa, kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere 2014 yapfiriye mu gihugu cya Afurika y’Epfo azize indwara.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 63 y’amavuko yaguye mu bitaro Kloof MediClinic biherereye mu Murwa mukuru wa Afurika y’Epfo Pretoria, aho yari arwariye mu gihe kirenga ukwezi kwose.
Urupfu rw’uyu mugabo rwababaje bikomeye Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete kuko yanamusuye inshuro zigera kuri ebyiri ubwo yari mu bitaro.
Yagize ati:”Si nabona uko nsobanura akababaro natewe n’inkuru y’urupfu rwa Mgimwa Njyewe ubwanjye namusuye inshuro ebyiri mu bitaro. Uko yari ameze byatangaga icyizere , ubwo twaganiraga mu gihe kingana n’iminota 10, kandi yanambwiye ko ategereje kuba yasubira mu rugo.”
Saada Mkuya Salum wari wungiriye uyumugabo muri Minisiteri y’Imari yatangaje ko Mgimwa yari umukozi , umuyobozi kandi akaba n’umuntu abandi bigiraho gukora.Yagize ati:”Igihugu gitakaje umukozi nyawe”.
Mr Habib Awesi Umuvugizi w’abahagarariye Tanzania i Pretoria muri Afurika y’Epfo yatangaje ko barimo gutegura inyandiko mvugo ikubiyemo uburwayi bwateye urupfu rwa Mgimwa igahabwa Leta ya Tanzania.
Kugeza ubu abagerageje kuvugana n’itangazamakuru ntibigeze bavuga uburwayi bwahitanye uyu mugabo gusa bavugaga ko abo mu muryango we ari bo bagomba kuvuga icyamwishe.
Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Imari muri Gicurasi 2012, kuhera mu mwaka w’2010 yari umudepite. Yanakoze imirimo itandukanye mu bigo by’imari aho kuva mu mwaka w’1980 kugeza mu mwaka w’2000 yakoraga muri banki y’igihugu y’ubucuruzi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mana yanjye umwaka utwaye abantu
Comments are closed.