Mu gihe ikibazo cya Boko Haram kitarakemuka muri Nigeria kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bushingiye ku gushaka kumvisha abanyanigeria ko bagomba kugendera ku mahame y’idini ya Islam, ubu havutse undi witwa Kala Kato nawo wa kislam. Uyu mutwe watangiriye muri Leta ya Niger ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba, uyu mutwe wo ngo ugendera ku bitekerezo bitandukanye […]Irambuye
Abatavuga rumwe n’imyigaragambyo bavuga ko ari we uri inyuma y’abantu bigabije imihanda mu Misiri bashyigikiye uwari Perezida Mohamed Morsi bo mu ishyaka rya Muslim Brotherhood. Police yatangaje ko yamutaye muri yombi, uwo ni Mohammed Badie uyobora Muslim Brotherhood. Uyu mugabo ngo yafatiwe mu gace ka Nasr mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Cairo. Iki gihugu ubu kiri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu ntara enye imyuzure yibasiye igice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, yahitanye abantu 105 naho 115 baburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’abayobozi mu Bushinwa. Iyi mibare ishobora guhinduka. Intara ya Liaoning na Guangdong ni zo zibasiwe bikabije n’uyu mwuzure, ababarirwa muri 54 ku isaha ya saa tatu za mugigtondo bari bamaze guhitanwa na […]Irambuye
Abapolisi 24 mu gihugu cya Misiri biciwe mu gitero ubwo bagwaga mu gico cy’abarwanyi mu karere ka Sinai ahitwa i Rafah. Nk’uko byemezwa n’ibyemezo byavuye kwa mugana, aba bapolisi ubwo bari muri bus ebyiri, baguye mu gaco k’abarwanyi bafite intwaro hafi y’umujyi wa Rafah, ku mupaka wa Gaza. Abandi bapolisi batatu bakomerekeye mu iturika ryabereye […]Irambuye
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Norvege, Tjostolv Moland yagiye muri gereza yo muri Congo Kinshasa nyuma y’aho we na mugenzi we Joshua French bakatiwe igihano cy’urupfu aho urukiko rwabahamije icyaha cyo kwica uwari umushoferi wabo Abedi Kasongo, Umunyekongo wo muri Kisangani. Espen Barth Eide, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Norvege yatangaje ko Moland yabonetse ku cyumweru […]Irambuye
Abakurikirana ibyo mu karere bazi neza ko aba bagabo bombi batumva ibintu kimwe na Perezida Museveni wa Uganda. Ikinyamakuru The Monitor cya Uganda kiravuga ko uyu muganga n’uyu musirikare baba bahuriye i London bakaganira. Aba bagabo bari hafi ya Museveni kuva mu 1986, ngo baherutse guhurira i Londres mu u Bwongereza nubwo ngo ibyo baganiriye […]Irambuye
Carmelo Flores Laura umusaza utuye mu misozi yo mu gihugu cya Volivia agomba kuba ariwe muntu ushyaje cyane ku si kuko ubuyobozi bwo mu gihugu cye buvuga ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga aribwo yujuje imyaka 123. Uyu musaza uvuka mu misozi ya Aymara, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP byanditse ko nubwo ashaje cyane nta kibazo […]Irambuye
Perezida wa Cameroon Paul Biya yategetse idini rya gikirisitu ry’Abapenikositi (Pentecote), gufunga imiryango ahantu rifite ibyicaro hagera ku ijana, ayashinja guteza umutekano muke mu gihugu cye. Iki cyemezo Perezida Biya yagifashe ashingiye ngo ku byaha bikorwa n’abahagarariye idini rya Penikositi, aho mu misengere yabo ngo bagerageza gukoresha imbaraga zidasanzwe zijya zitwara n’ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi muri […]Irambuye
Guverinoma ya Uganda yahaye ibyumweru bibiri abarimu ba Makerere, bakaba bagarutse ku kazi cyangwa bagasimbuzwa. Ibyo kongezwa 100% by’imishahara bari basabye babyibagirwe. Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Uganda, Mme Jessica Alupo, ubwo yaganiraga n’akanama k’abadepite ku munsi w’ejo. Ubwo yaganiraga n’abadepite bo mu kanama gashinzwe uburezi muri Uganda, Mme Alupo yasabye abarimu […]Irambuye
Marcellino Bwesigye, umugenzuzi w’umushinga w’indanagamuntu muri Uganda yemeje ko buri wese wiyandikishije ngo abone indangamuntu nshya uzayibona, kuko ngo uzayihabwa ari uwujuje ibisabwa. Guhera mu kwezi kwa mbere 2014 abatuye ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda bazajya bakoresha indangamuntu zabo zonyine bagendagenda muri ibi bihugu. Uganda mu gihe bari kwiga ku gutanga indangamuntu zigezweho […]Irambuye