Digiqole ad

Sudani: Perezida Bashir ashobora kuba umuhuza mwiza wa Juba

Ahmed Bilal, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu gihugu cya Sudani yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2014 Perezida wa Sudani ya ruguru Omar al-Bashir yasuye mugezi we wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ngo baganire ku cy’ikibazo cy’imirwano ikomeje kwibasira iki gihugu.

Perezida Bashir na Kiir
Perezida Bashir na Kiir

Uyu mu Minisitiri kandi yatangaje ko Perezida Bashir ashobora kuba umuhuza mwiza mu guhosha imvururu zikomeje guhitana abantu benshi ndetse abandi bakava mu byabo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Minisitiri Bilal yavuze kuba  Bashir azi neza Kiir ndetse n’uwo bahanganye Riek Machar bishobora kugira icyo bitanga mu mishyikirano irimo kuba.

Gusa  yavuze ko Khartoum nta ruhande na rumwe mu zisyamiranye ishobora kubogamiraho kuko iramutse ibikoze byabangamira umubano mwiza yari ifitanye na Juba.

Yagize ati:”Kuva imirwano yatangira abayobozi bombi bakomeje kuvugana bya hafi nk’abavandimwe.Tubabajwe n’ibikomeje kubera muri Sudani y’Amajyepfo kuko bigira ingaruka kuri Sudani na gahunda yari ifitanye na Sudani y’Amajyepfo”.

Uyu Minisitri yakomeje gushimangira ko Sudani ishingikiye ibiganiro by’amahoro avuga ko nta ruhande na rumwe ibongamiye ngo kuko ibi babifata nk’ikibazo  cy’ihariye cya Sudani y’Amajyepfo kandi bakirinda kucyinjiramo bafite aho babongamiye ngo batabangamira umubano bafitenye na Juba.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yeah…that’s wonderful effort.

Comments are closed.

en_USEnglish