Digiqole ad

Col. Mamadou Ndala wavuzwe cyane mu ntambara ya M23 yishwe

Col. Mamadou Ndala umuyobozi wa Brigade Commando mu ngabo za Congo (Unité de Réaction Rapide) yishwe kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama. Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 ubwo yari ayoboye ingabo za Congo.

Col Mamadou Mustapha wari uyoboye ingabo zarwanaga na M23
Col Mamadou Mustapha wari uyoboye ingabo zarwanaga na M23

Colonel Moustapha Mamadou Ndala yishwe mu gico yatezwemo n’inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda zikorera muri Congo zitwa ADF-NALU, zamwiciye ahitwa Ngadi hafi y’umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Lambert Mende.

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko uyu musirikare atapfuye wenyine ngo yapfanye n’abasirikare benshi bari bamuherekeje bakagwa mu gico cy’izo nyeshyamba.

Col. Mamadou ku ruhande rwa FARDC afatwa nk’uwari uyoboye akanatsinda urugamba barwanaga n’inyeshyamba za M23.

Umwe mu basirikare bari kumwe na Col. Mamadou yabwiye AFP ko babanje kuraswaho igisasu cya Rocket n’ubwo ngo bakimara kuraswaho Mamadou atahise apfa.

Uyu musirikare ati “Imodoka twarimo imaze kuraswa yakomeretse cyane, nagiye ndasana kugeza amasasu anshiranye. Ndiruka. Nasize agihumeka, sinigeze mubona asohoka mu modoka sinzi niba yapfuye cyangwa agihumeka.”

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko atsinze urugamba yari ayoboye arwana na M23, uyu mugabo ngo yari agiye kujyanwa gukorera i Kinshasa byo kumuzamura mu ntera, akava muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu musirikare yari akunzwe cyane mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru no mu mujyi wa Goma.

Col. Mamadou yari amaze iminsi yaratangije urugamba ku barwanyi ba Adf-Nalu ndetse yari yaranabambuye agace ka Kamango n’iteme rinini rya Semliki bari barigaruriye.

Ubwo we n’abamuherekeza bari bageze ahitwa Ngadi ni bwo aba barwanyi bateze igico baramwivugana we n’ingabo zitaramenyekana umubare zamurindaga.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mwaka ubaye uw;amateka ku ba colonel kabisa,Imana ifashe umuryango we kdi yari intwari.

  • genda wari Intwali wamugabo we gusa aba kongomani bazishakemo umusimbura wawe RIP

    • reka da!! ntabutwari mbomye aho indge za SA zitaraza ntiyigeze atinyuka ku avanca.

  • Nta butwari bw’iyi mbwa mbonye, uyu ni wa mujinga wayoboraga ibitero byo kurasa ibisasu mu karere ka Rubavu, ibitero byanahitanye abanyarwanda bacu: agomba kuba yaro Pte kuko nta Col wakora ibikorwa bibi nk’ibyo yakoraga aturasira abaturage; nyamara uhemukira u Rwanda Imana ntizuyaza kumwereka ko ari bibi kuko izi akaga abanyarwanda bahuye nako akenshi na Satani agira isoni z’ibyo yabonye nawe ubwe ntiyamurebera izuba.

    Umunsi mwiza

    • Weho witwa Bigabo, gutukana ni umuco mubi cyane ntabwo biri mu ndanga gaciro za abanyarwanda. Col. Mamadou ni umusirikari w’intwali wabyemera utabyemera ntacyo bihindura ku butwali bwe kabone nubwo yaba atakiriho. Ibyo uvuga byo gutera ibisasu i Rubavu ndetse n’ibindi bikorwa bibi uriho umushinja ni pretexte yo kugirango wumvikanishe ko yari umugome. Ujye wibuka ko Congo ari igihugu cyigenga. Murebe ibyanyu hanyuma aba Congoman nabo barebe ibyabo. (language inhumain tres domage!!)

      • Oya bizwineza ko Col MAMADU n’ingaboze bataye Goma bavuga ko nta piece de rechange umubiri ugira, yunvikanye aruko indege kabuhariwe n’interahamwe zimubaye hafi m23 ikigendera ni opportunist gusa abamwita intwali ni pro-FDLR.

      • Niba ari igihugu kigenga se ko barasaga murwanda wowe ibyo uvuze sibyo wakavuze muri make uvuze ubusa!!!!ngo yari intwari??? ntabutwari mbonye niwe se warwanishaga indege za south Africa? yari umuntu nkabandi ntabwo twishimiye gufpa kwe ariko ubutwari bwe bwagaragaye kabisa.

  • Yebabaweeee!!ni hatari!

  • Nyamara ngo yazize Drones zamwitiranyije n’umuyobozi wa ADF, bagahita bamurasa! the worse to congo is yet to come!

    • Gaga, umutima wo kwifuriza abandi ibibi muwuvana hehe koko? Banyarwanda kuki mudashobora gusubiza amaso inyuma ngo murebe ibikomeye Imana yagiye idukorera maze ahubwo ngo tubere abandi urumuri rwo kwicisha bugufi no gukunda abandi ndetse na abanzi bacu? Iyi si turimo Imana yarayiduhaye ngo tuyibanemo mu mahoro none kuki twifuriza abanyecongo ibibi koko!! “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inkoni ikubisa mucyeba uyirenza urugo” ufite amatwi niyumve.

      • None se Hashim ushatse kutubwira iki buriya? ninde ukwiye kuyireza urugo iyo nkoni?

  • abanyabyaha bari gupfa umusubirizo… ejo ni Patrick karegeya uyu munsi ni mamadou ejo bundi ni kayumba nyamwasa hahahah

    • Mwanakosi, nagiye mbona commentaires zawe zuzuye urwango n’ubugome kuri Col. Patrick Karegeya none Col. Mamadou nawe uramwihaye!! Icyo nakubwira cyo ni uko Imana ishobora byose kandi gahunda zose za abantu nkamwe barangwa n’urwango no kwifuriza abandi ibibi gusa namwe igihe kizagera mujye mwibuka yuko turi munsi y’ijuru kandi ngo bucya bwitwa ejo pour dire uyu munsi nibo hanyuma ejo azaba ari……..(Gerageza wige ikinyabupfura niba hari n’inyungu za politike ubifitemo basi ukoreshe language diplomatic)

      • have wintega iminsi se? niba ubabaye birakureba ubwo wasanga mufatanyije umugambi…. uzi abantu yishe akoresheje ituritsa ryibisasu hano mu Rwanda? bo nta maraso bavaga? nta miryango bagiraga? buriya Imana imuhanishije gupfa kuko yishe benshi atuma abantu guturitsa ibisasu muri Kigali no mu ntara…. nange ningeza aho guturitsa ibisasu nzipfire ntacyo nzaba mariye societe kabisa!!!!

  • Uriya yari intwari ya congo nyamara urupfu rwe rurahindura amateka mu karere k’ibiyaga bigari nimutegereze gato !!!

    • Ntabutwari bwe kuko yunvikanye aho indege kabuhariwe za South Africa ziziye,m23 ikigendera, naho mbere ingaboze nizo zirutse zita GOMA zivugako nta piece de rechange umubiri ugira!!

    • nta butwari bwe kbsa!!
      kuko yavuzwe aruko ingabo za SA na tz zigereye muri congo
      kare hose yarihe se?

  • Yaaa ,ni dageux kabisa ,arikose congo ko yigaruriwe ninyeshyamba bite? Drones bazanye se zirakora cg zimaze iki ko mbona ahubwo intwari za congo ziri gushira ! mbabaze basomyi banyamakuru ko MONUSCO yagiye kurwanya FDRL byaba byarakomeje ,baba se barayimaze cg se baba barayibuze ,kuko nta makuru yu rugamba yatangajwe .muzabwire ibya congo.Murakoze

    • Iyo drones ziba zibuza abasirikare gupfa USA ntago yaba imaze gupfusha abasirikare 2000 muri Afganistan cg abarenze 5000 muri Iraq! Ariko na none iyo batazigira umubare w’abapfuye wari kwikuba inshuro nyinshi! Naho kurwanya FDRL biragoye kuko itagira ibirindiro bizwi cg agace kazwi yigaruriye! Barayibuze yarihishe

  • uyu mwaka ko utangiranye n’impfu ra? ;reka tuzarebe uko uzarangira

  • ipeti rya clonner ni ribi basirikare nihagira uribona ntakaryishimire .

  • isi iri mu marembera, sinarinzi ko umuntu apfa abantu bakishima nk’aho hari uzamusimbura mu bye cg ibyo yakoraga!Mamadou yari intwari kuko n’ubihakana ariko nibura aramuzi, none se wamenya ute umuntu utaragize icyo akora?M23 niyo izi icyo yayikoreye!Intagondwa z’abaislam nazo ni danger! Nahoze mvuga ko M23 btacyo yishoboreye usibye umunwa gusa hakagira unyumva nabi, ubu se ADF NALU ni gute yica umu colonel ba ba generaux n’aba colonels bo muri M23 babyigize baramuhunze!

    • kwishima cg kubabara biterwa n’uwapfuye- nkawe wenda ushobora kuba wababaye kuko mamadou yagutsindiye m23 kandi uyanga urunuka ariko hari abishimye kuko uwo mu colonel hari ibindi bibi yabakoreye- nkange ndabyinira kurukoma….

      • Ikigaragara n’uko mu bandika hano nta numwe uri neutre. Abababajwe n’urupfu rwa Col Mamadou n’icuti za FDLR, Abishimye n’icuti za m23 ibindi byaba ari uburyarya gusa.

    • Mamadou muzi mubihe bibiri, igihe ingabo yari ayoboye zirukanwaga mumugi wa Goma zivuga ko nta piece de rechange umuntu agira mugihe babonaga umuhanda wuzuye intumbi zabo, yongeye kwubura agatwe aruko indege kabuhariwe za SA, interahamwe n’aba TZ n’a MONUSCO bamukikije. Abahungu ba m23 barababisa nonese mwigeze mwunva hari Col wa M23 warashwe cyenyeji kuriya? Col Mamadou yarashwe agiye gufata akantu kuko ntakundu yarikugendana abasirikare batatu gusa muri zone rouge.

  • niyihangane kuko ntakintu kibaho kitari mubushake bw’imana.ubwo niko imana yabishatse.rest in peace

  • hahaahh intwari ni iharanira amahoro ni terambere

Comments are closed.

en_USEnglish