Digiqole ad

CAR: François Bozizé asanga igihugu cye gishoje umwaka kiri mu mwijima

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya repebulika ya Centreafique François Bozizé akaza guhirikwa k’ubitegetsi n’inyeshyamba za Seleka muri Werurwe 2013 aratangaza ko igihugu cye kirangije umwaka kiri mu icuraburindi .

Francois Buzize yagiye k'ubutegeki tariki 15 Werurwe 2013 ahiritse Ange-Félix Patassé
Francois Buzize yagiye k’ubutegeki tariki 15 Werurwe 2013 ahiritse Ange-Félix Patassé

François Bozizé uri mu buhungiro yaganiriye na RFI atangaza ko umwaka wa 2013 wabaye umwaka w’umujima ku gihugu cye cya Centreafrique. Yagize ati:”2013 wabaye umwaka wishe demokarasi kubera Seleka n’abayisigikiye. None ingaruka za byo zirahari ziragarara. 2012 warangiye igihugu gihagaze neza mu bijyane n’umutekano”.

Uyu mugabo ashinja Seleka kuba nyir’abayazana w’imvururu ziri muri iki gihugu ngo kuko anti- balaka yatangiye kugaragara  nyuma y’uko Seleka igera imbere mu gihugu ikimika Michel Djotodia.

Abajijwe ikibazo kijyanye n’ibivugwa ko yaba yaraguriye abo ku ruhande rwa Anti- Balaka ibikoresho gakondo byo kurwanisha birimo imihoro mu gihe yari akiri perezida yabihakanye yivuye inyuma agira ati:”Oya, Oya …. Si byo kuri icyo nta mutima ucira urubanza mfite”.

Bozizé avuga ko uwamuhiritse k’ubutegetsi  nta kintu kizima yazaniye igihugu n’abaturage muri rusange usibye inzara n’intambara bikomeje guhitana abantu.

Agira ati:”Njye numva ikintu gikwiye ashobora gukora ari ugutangaza ko yeguye kugira ngo ibintu bisubire mu buryo”.

Avuga ko akiyobora iki gihugu nta macakubiri ashingiye ku madini yakirangwagamo ngo usange abayisilamu batavuga rumwe n’abakirisitu. Avuga ko akiri Perezida yagenze mu nsengero zitandukanye ndetse n’imisigiti itandukanye  nta gire ikibazo ahura na cyo.

François Bozizé Yangouvonda uvugaga ashobora kuziyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe ibintu bizaba byasubiye mu buryo,  yabaye Perezida wa Centreafrique kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri Werurwe 2013 ubwo yahirikwaga k’ubutegetse n’abarwanyi ba Seleka.

Kugeza ubu biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko ashobora kuba ari mu buhungiro mu gihugu cya Cameroun.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish