Digiqole ad

Misiri- Dr Mahmoud Ezzat, umuyobozi mushya wa Muslims Brotherhood

Dr. Mahmoud Ezzat, yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho mu ishyaka rishingiye ku buvandimwe bw’Absilamu (Muslims Brotherhood Party) rya perezida wahiritswe Morsi Mohamed nyuma y’aho uwari umuyobozi mukuru Mohamed Badie, yaterewe muri yombi.

Dr. Mahmoud Ezzat umuyobozi mushya wa Muslims Brotherhood (Photo Internet)
Dr. Mahmoud Ezzat umuyobozi mushya wa Muslims Brotherhood (Photo Internet)

Mohamed Badie yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama, mu nzu yabagamo mu mujyi wa Cairo.

Ibi byatumye Dr Mahmoud Ezzat uzwi ku kazina ka Nyiramuhari (Fox) ahita ashyirwa ku buyobozi bw’ishyaka nk’umuntu uriyobora mu nzibacyuho.

Abayoboke b’ishyaka Muslims Brotherhood, ubusanzwe rigendera ku mategeko akaze ya kiyisilamu, batawe muri yombi harimo n’uwari umuyobozi wungirije wa Mohamed Badie witwa Khairat al-Shatir.

Uyu yatawe muri yombi nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Morsi

Dr. Mahmoud Ezzat yavutse tariki ya 13 Kanama, 1944 afite abana batanu yari umuyobozi wungirije w’ikirenga mu ishyaka Muslim Brotherhood.

Ni umugabo wa mushiki w’uwahoze ayobora ishyaka rye, Mahdi Akef.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (doctorate) mu buvuzi yakuye muri Kaminuza yitwa Zagazig University mu mwaka wa 1985.

Ezzat ni umwarimu muri Zagazig University mu ishuri ryayo ryigisha ubuvuzi, akaba na visi- perezida w’ishyirahamwe ry’ubuvuzi rihuza Abasilamu.

Mu 1962, ni bwo Ezzat akiri umwana yatangiye kwiyumva mu ishyaka rya Brotherhood.

Yatorewe kuba mu kanama k’ubuyobozi bw’ishyaka mu 1981, nyuma aza kuba umunyamuryango uhoraho kuva mu 1995.

Ku butegetsi bwa Perezida Gamal Abdel Nasser, Ezzat yarafunze afunganwa n’umuyobozi we Mohamed Badie kuva mu 1965 kugeza 1974, ubwo yafungurwaga na Perezida Sadat.

Mahmoud Ezzat we na bagenzi be Khairat al-Shater na Hassan Malek, batawe muri yombi mu mu rubanza rwa Salsabil 1992-1993.

Salsabil yari ikompanyi ijyanye n’ikoranabuhanga yaje gusinyana amasezerano y’ubuhahirane n’igisirikare cya Misiriri.

Mu 1992, ubutegetsi bwa Hosni Mubarak bwahimbye ikirego kuri Salsabil hagamijwe gufunga iyi kompanyi no gukoma mu nkokora abayobozi ba Muslims Brotherhood, abakozi 200 ba kompanyi barafungwa n’abayobozi ma Muslims Brotherhood ntacyo bashinja.

Mu 1995, Ezzat yongeye gufungwa azira kuyobora umutwe utemewe.

Yongeye gushyirwa inyuma y’igihome mu 2008 azira kwigaragambiriza igitereo Isiraheli yagabye muri Gaza.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish