Perezida w’igihugu cya Nigeriya Good Luck Jonathan kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2014 yashyize umukono ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryari rimaze iminsi ritowe n’Inteko ishinga Amategeko muri iki gihugu. Iri tegeko ryashyizweho umukono na Perezida Jonathan wari umaze iminsi yotswa igitutu n’amahanga, rihanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 abantu babana nk’umugabo n’umugore […]Irambuye
Martin Kobler, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama, 2014 ari imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi yagaragaje impugenge z’uko umutwe wa M23 ishobora kongera kugaruka guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kobler yavuze ko amakuru yizewe afite avuga ko M23 ikomeje ibikorwa byo […]Irambuye
Mu gihugu cya Uganda umuforomo Rosemary Namubiru w’imyaka 65 y’amavuko yateye umwana w’imyaka ibiri amaraso y’umuntu wanduye agakoko gatera SIDA none ubu ari mu maboko ya Polisi. Ikinyamakuru ‘The newvision’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko urukiko rw’i Kampala rwashinjije uyu mugore icyaha cyo gushaka kwica umuntu. Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko uyu mwana yahise […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Burundi ruratangaza ko rugihura n’ibibazo bitandukanye mu bijyanye no kwihangira imirimo kubera impamvu zitandukanye zirimo isura mbi Abarundi bafite ku rubyiruko. Uru rubyiruko rutangaza ko bantu benshi batabagirira ikizere kubera amikoro adahagije no kubura ubunararibonye mu byo bakora.Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abaholandi dukesha iyi nkuru ibitangaza. Iradukunda Joseph Jib umwe muri […]Irambuye
Papa Francis kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama yahamagariye umuryango mpuzamahanga kugira ikintu kigaragara ukora mu gusubiza ibintu mu buryo mu gihugu cya Repuburika ya Centreafrique. Papa yasabye amahanga kwinjira mu bibazo biri muri iki gihugu maze amahoro n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikogera bikagaruka. Yagize ati:”Ndifuza ko umuryango mpuzamahanaga uha agaciro ibiri kubera muri kiriya gihugu […]Irambuye
Abantu bane baguye mu bushyamirane hagati y’inyeshyamba za FDLR n’abarinda pariki y’igihugu cya Congo iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Pariki ya ‘Virunga’ (Virunga national park) ku cyumweru rivuga ko muri ubwo bushyamirane bwanabyaye gukozanyaho, byatumye umukozi wabo umwe n’inyeshyamba eshatu bahasiga ubuzima. Abandi barinzi ba Pariki babiri […]Irambuye
Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Ariel Sharon yitabye Imana kuri uyu wa 11 Mutarama 2014, amakuru yemejwe bwa mbere na Radio ya gisirikare muri icyo gihugu nyuma yo kwemezwa n’abo mu muryango we. Uyu mukambwe yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko, urupfu rwe rukaba ruje nyuma yo kumara imyaka isaga umunani yose muri Coma. Ndetse […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu mu gihugu ya Centrafurika abanyamahanga batangiye kuzinga utwabo basubira iwabo kubera imvururu zivanze n’ubwicanyi hagati y’Abakirisitu n’Abisilamu zikomeje gufata intera yo hejuru nyuma y’aho uwari Perezida atangaje ko yeguye ku munsi w’ejo kuwa gatanu. Ikigo mpuzamahanga cyita ku binjira n’abasohoka, IOM cyatangaje ko abaturage 800 ba Tchad babaga muri Centrafurika bari […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Centrafrique Michel Djotodia na Minisitiri w’Intebe we Nicolas Tiengaye beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa gatanu tariki 10 Mutarama, nk’uko bifuzwaga n’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati iteraniye N’Djamena mu gihugu cy’igituranyi cya Tchad, kwegura kwabo kandi ngo ni mu miti yo kugarura umutekano no guhagarika ubwicanyi bwari bumaze […]Irambuye
Abayobozi bakuru b’ibihugu bihurira mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati CEEAC bateraniye i Ndjamena mu gihugu cya Tchad kugira ngo bashakire abayobozi bashya igihugu cya Centreafrique. Iyi nama yatangiye ku minsi w’ejo yari igamije gukuraho Perezida w’inzibacyuho Michel Michel Djotodia warwanye urugamba agahirika ubutegetsi ariko akananirwa guzana umutuzo n’amahoro mu gihugu abereye umuyobozi. Ku […]Irambuye