Aheruka kugaragara mu kwezi kwa kane umwaka ushize, uyu munsi yongeye kuboneka mu murwa mukuru Havana ahafungurwaga inzu y’ubugeni. Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba yagaragaye nk’umusaza w’imvi yitegereza igihangano cy’umunyabugeni Alexis Levya, ifoto yafashwe kuwa gatatu nijoro nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’aafaransa. Nyuma hagaragaye andi mafoto ye kuri ririya joro ryo kuwa gatatu […]Irambuye
N’ubwo ibiganiro by’amahoro birimo kubera i Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia bigamije guhosha Intaramba ikomeje kugitana abantu benshi mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo bikomeje ibintu bikomeje kuyoboberana kuko impande zombi zanze kuva ku izima. Riek Machar wahoze ari visi perezida w’iki gihugu, kuri ubu akaba arwanya ubutegetsi buriho yatangaje ko abona nta mpamvu yo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Polisi mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umunyepolitiki urwanya ubutegetsi bwa Perezida Joweri Museveni, Dr. Kizza Besigye n’umuyobozi w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago. Umudepite witwa Moses Kasibante uhagarariye agace ka Lubaga y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi benshi b’amashyaka atavuga rumwe na leta nabo bari mu bafashwe. Urwego rwa polisi rwagiye urugo rwa […]Irambuye
Perezida Michel Djotodia ntari mu minsi ye myiza kuko biteganyijwe ko kuri uyu kane ashobora kurara yeguye k’ubuyobozi bw’inzibacyuho bw’igihugu cya Repuburika ya Centreafrique. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza reuters bitangaza ko uyu mugabo ashobora kuza gutangaza ubwegure bwe mu nama y’iminsi ibiri iri yahuje ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo hagati CEEAC. BBC yo itangaza […]Irambuye
Inteko ishinga Amategeko ya Uganda yahamaje Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu Crispus Kiyonga kugira ngo asobonure impamvu guverinoma ikomeje kohereza abasirikare muri Sudani y’Epfo itabanje kubaza abagize Inteko Ishinga Amategeko. Frederick Mbagadhi Nkayi, uhagarariye abadepite muri iki gihugu avuga ko batarwanya ibyo guverinoma yakoze ariko ariko ko bakeneye gusobanurirwa impamvu yabikoze itabanjye kumenyesha Inteko n’ubu […]Irambuye
Intumwa zihagarariye impande zishyamiranye mu gihugu cya Sudani y’Epfo, zananiwe kumvikana mu mishyikirano ibera mu gihugu cya Ethiopia, ubwumvikane buke bukaba bushingiye ku ngingo yo kurekura imfungwa za politiki maze hagasinywa amasezerano ahagarika imirwano. Iki ni icyifuzo gitangwa n’abari ku ruhande rwa, Riek Machar wari Visi Perezida, ariko kigaterwa utwatsi n’abo ku ruhande rwa Perezida […]Irambuye
Hashize iminsi ibiri Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zihangana n’inyeshyamba za Maï-Maï mu gace ka Kipushi ho mu Ntara ya Katanga maze babiri mu nyeshyamba bahasiga ubuzima. Radio okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi mirwano yanasize ikomerekeje babiri mu ngabo za FARDC inakuye abaturage benshi mu byabo. Ingabo zo muri iki […]Irambuye
Robert Gates wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Amerika ushinzwe ingabo yanditse igitabo kirimo kunenga Perezida Obama mu gihe cy’intambara muri Afghanistan. Mu gitabo yise “In Duty: Memoirs of a Secretary of War” Robert Gates avugamo ko Perezida Obama yakemangaga cyane iby’intambara yo muri Afghanistan n’ikizayikurikira. Robert Gates wayoboye Pentagon ku buyobozi bwa Obama na George […]Irambuye
Inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa Juba muri Sudani y’Amajyepfo zatangiye kugaragaza kugaragaza ikizere ko ubwiyunge busesuye bushoboka . Taban Denge, uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu biganiro by’amahoro birimo kubera mu gihugu cya Ethiopia i Addis Abeba yatangaje ko afite ikizere ko intambara ishobora guhagara muri iki gihugu agendeye ku bushake impande zombi zigaragaza. Yagize ati:”Twe turi […]Irambuye
Umugore utuye ahitwa Ssaagalankoko mu gace ka Goma ho mu gihugu cya Uganda ari mu gahinda kenshi nyuma yo kujya gusenga amasengesho asoza umwaka yagaruka agasanga umwana we w’imyaka ine yasambanyijwe n’umugabo wasinze. Uyu mugore witwa Kyomugisha avuga ko yagiye gusenga umwana akamusigira bakuru be babiri barangiza bagasinzira umugabo witwa Ben Ssemivumbi akabinjirana agasambanya umwana […]Irambuye