Virus ya Ebola yadutse mu gihugu cya Guinea Conakry aho imaze guhitana ubu abantu basaga 59, kugeza ubu iyi ndwara ngo yageze no mu murwa mukuru wa Conakry. Umuryango wa UNICEF watangaje ko iyi ndwara yakwirakwiriye byihuse mu gihugu iturutse mu majyepfo yacyo, abantu amagana ngo bamaze kumenyekana ko banduye kuva mu kwezi gushize. Iyi […]Irambuye
Ejo mu Burundi abantu 21 bo mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, urukiko rwabakatiye igifungo cya Burundu kubera ko bakoresheje imyigaragambyo itemewe n’amategeko yaje kuvamo imidugararo ikomeye. Abafunzwe bo bahakana ko bigarambyaga bakavuga ko bari muri siporo yo kwiruka, nyuma Polisi ikabafata. Mu gihugu cy’u Burundi hamaze iminsi havugwa impaka zikomeye ku guhindura itegeko nshinga, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Kenya nibwo hatowe itegeko ryemerera abagabo gushaka umubare w’abagore bifuza (Polygamie), iri tegeko ryatowe n’inteko ishinga amategeko i Nairobi. Iri tegeko ryari ryemejwe kuri uyu wakane ushize, kuko bo ibi bifatwa nk’umuco muri iki gihugu gusa mbere hari n’irindi tegeko rirengera abagore ryabahaga ububasha bwo kutemerera abagabo babo […]Irambuye
Leta ya Nigeria yavuze ko igiye gukoresha ubundi buryo bushya mu guhanga n’umutwe w’inyeshyamba za Kiyisilam (Boko Haram), ubwo buryo bukaba ari ubwo kugenza gahogahoro uyu mutwe w’inyeshyamba. Iby’uburyo bushya bwo guhangana na Boko Haram byatangajwe n’Umujyanama mu by’umutekano muri Nigeria. Sambo Dasuki yatangaje ingamba nshya zafashwe mu guhashya Boko Haram, muri zo harimo izisanzwe […]Irambuye
Francine LeFrak ni umuturage bantu bamamaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba ari rwiyemezamirimo. Azwi cyane mu bikorwa byo gukora amafili i Hollywood indetse filimi yakoze kuri SIDA yahawe ibihembo binyuranye bizwi nka Tony, EMMY na Peabody Awards azwiho kandi gukora ibikorwa bifasha abantu aho atuye New York cyane gushyira hamwe abagore. Uyu mugore yaje […]Irambuye
Perezida Robert Mugabe yafashe icyemezo cyo kugabanya ku buryo bugaragra imishahara ya bamwe mu bayobozi bo hejuru mu gihugu cye. Hari raporo yakozwe ivuga ko aho muri Zimbabwe abakozi bizamuriye imishahara ku buryo hari abayobozi bo hejuru bari basigaye bahembwa akayabo k’amadolari ibihumbi 500 buri kwezi. Leta ya Zimbabwe yatangiye guhangana no kugabanya imishahara y’abakozi […]Irambuye
Mu ijambo rye kuwa 18 Werurwe i Midrand muri Africa y’Epfo ahizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 y’inteko nyafrika ishinga amategeko, yikomeye cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeye uburyo bifata Africa n’abayobozi bayo. Yifashishije igitabo cy’ijambo ry’Imana Museveni yagereranyije ibyo bihugu n’ibirura naho ibya Africa bidafite imbaraga nk’intama. Perezida Museveni yatanze urugero rwa Libya aho ngo […]Irambuye
Igisirake cya Ukraine cyatangaje ko umusirikare wacyo wo ku rwego rwa ofisiye (Officer ) yiciwe mu gace ka Crimea ,mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana. BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ari ubwambere mu gace ka Crimea havuzwe urupfu rw’ umusirikare wa Ukraine kuva ingabo z’Uburusiya zakigarurira mu mpera z’ukwezi kwa gashyantare uyu mwaka. […]Irambuye
Igihugu cya Uganda kikanze igitero cy’iterabwoba cya Alshabab maze umuyobozi bwa Polisi bnze itangazo riburira abaturage ribabwira ko Al shabab irimo gutegura igitero cyo guhungabanya umutekano wa Uganda igaba ibitero ku ngunguru za lisansi no ku bubiko bw’amasitasiyo agurisha ibikomoka kuri peteroli. Mu rwego rwo ku bungabunga umutekano w’Abanyagihugu Polisi yatangiye kurinda ububiko bw’ibikomoka kuri […]Irambuye
Igihugu cya Kenya cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku mwanya wa karindwi ku mugabane w’Afurika mu bijyanye no gushyira amafaranga menshi mu gisirikare. Inyandiko yashyizwe ahagaragara na Frankline Sunday Nairobi igaragaza ko Kenya iri ku mwanya wa Karindwi mu bihugu by’Afurika bishora amafaranga menshi mu bya gisirikare aho ngo […]Irambuye