Digiqole ad

Ukraine: Umusirikare w’igihugu yiciwe mu gace ka Crimea

Igisirake cya Ukraine cyatangaje ko umusirikare wacyo wo ku rwego rwa ofisiye (Officer ) yiciwe mu gace ka Crimea ,mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Abasirikare b'igihugu cya Ukraine
Abasirikare b’igihugu cya Ukraine

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ari ubwambere mu gace ka Crimea havuzwe urupfu rw’ umusirikare wa Ukraine kuva ingabo z’Uburusiya zakigarurira mu mpera z’ukwezi kwa gashyantare uyu mwaka.

Ababibonye bavuze ko abantu bagabye igitero bari bipfutse mu maso (bambaye masque) ubundi ngo batangira kurasa urufaya rw’amasasu ku basirikare ba Ukraine bari bakambitse ahitwa Simferopol, umusirikare umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka.

Nyuma y’icyo gitero, leta ya Ukraine yahise iha amabwiriza igisirikare cyayo ko kigomba kurasa mu rwego rwo kwitabara mu gihe hari uwaba yongeye kugisagararira.

Urupfu rw’umusirikare wa Ukraine rwabaye nyuma gato y’aho perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yamaze kwemeza bidasubirwaho ko agace ka Crimea kometswe ku gihugu cye, ibintu kugeza ubu Amerika n’umugabane w’Uburayi badashyigikiye namba .

Hari amakuru dukesha ikinyamakuru the Telegraph cyo mu Bwongereza, avuga ko igihugu cy’Ubwongereza cyamaze gusesa amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare cyari gifitanye n’Uburusiya.

Umwuka mubi muri Ukraine watangiye mu mpera za 2013, mu kwezi kwa gashyantare ubwo uwari perezida wa Ukraine Viktor Yanukovych yangaga kugirana amasezerano y’ubufatanye n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi (European Union ) maze agahitamo gukorana n’Uburusiya.

Perezida Viktor Yanukovych yahunze igihugu cye cya Ukraine tariki ya 22 Gashyantare 2014, ahungira mu Burusiya, nyuma y’aho abamurwanyaga bari bamaze gufata  ubutegetsi binyuze mu myigarangambyo yaguyemo abatari bake mu bigarangambyaga.

HAKIZIMANA Daniel
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish