Ku mugoroba w’ejo, Polisi y’igihugu cya Kenya ikorera ku cyambu cya Mombasa yatangaje ko yafashe abantu babiri batwaye ikamyo irimo bombe ibyiri zihishe mu mizigo. Nk’uko tubikesha BBC, abafashwe babiri umwe ni Umunyakenya undi ni Umunyasomaliya bakaba biyemereye ko bashakaga guturikiriza biriya bisasu ahantu hatatangajwe. Umuyobozi w’ibiro by’iperereza bya Polisi ya Kenya mu gace ka […]Irambuye
Mu batoye, hejuru ya 96% by’abatuye agace ka Crimea batoreye kuvana ubutaka bwabo ku gihugu cya Ukraine bakongera komekwa ku Uburusiya, ni ibyavuye mu matora y’ibanze ya referendum yabaye ku cyumweru muri aka gace. Ibyavuye muri aya matora byamaganywe n’ibihugu bya Amerika n’inshuti zabyo zo mu muryango w’Abibumbye. Umwuka ni mubi hagati y’ibihangange ndetse ngo […]Irambuye
Igihugu cy’Arabie Saoudite gikomeje kwirukana ku butaka bwacyo abaturage ibihumbi bakomoka muri Somalia mu mugambi wacyo wo guhangana n’abakozi b’abimukira batemewe n’amategeko. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2013, iki gikorwa gitangiye, Abasomali 26 000 bamaze kwirukanwa muri Arabie Saoudite aho bajya mu gihugu cyitaragira umutekano uhamye. Ibi bikorwa byakomeje kwamaganwa n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, […]Irambuye
Mu gihugu cya Nigeria abantu bagera ku 100 baguye mu ruhererekane rw’ibitero byibasiye uduce dutatu two mu gihugu hagati mu makimbirane ashyamiranyije abaturage. Aya makuru yatangarijwe ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe ibiro bitara amakuru AFP n’abayobozi b’ahabereye ubwo bwicanyi. Ibitero byatangiye mu ijoro ryo kuwa gatanu mu masaha ya saa 11h00. Abantu bitwaje intwaro […]Irambuye
Ibimenyetso bya Satellites z’abanyamerika byerekanye ko indege ya Boeing (Malaysian Airlines) yabuze kuwa 8 Werurwe itwaye abantu bagera kuri 339, yaba itaraguye mu nyanja ahubwo yafashwe bunyago igakomeza urugendo ikaba yaraguye ahantu hataramenyekana. Abayobozi muri Malaysia batangaje ko abantu bafite uburambe mu gutwara indege baba barazimije ibyuma by’indege bitanga ubutumwa bikanamenyekanisha aho igeze. Gushakisha mu […]Irambuye
Nyuma yo kweguza Mbabazi Amama uwari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cya Uganda NRM, kuri uyu wa mbere tariki 16 abanyamuryango b’iri shyaka bazicara hamye batore abandi bayobozi bakuru babo. Uku guhura kw’abanyamuryango b’iri shyaka bigiye kuba ku nshuro ya kane kuko mu byumweru bibiri bishize bahuye kenshi biga ku bibazo bitandukanye byugarije […]Irambuye
Abayobozi bakuri b’ibihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango wa IGAD bemeje ko bagiye kohereza basirikare mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kugira ngo bafashe Perezida Salva Kiir gucunga umutekano w’Abaturage. Abayobozi bakuri b’ibihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango wa IGAD bemeje ko bagiye kohereza basirikare mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo […]Irambuye
Perezida Yahya Jammeh uyobora igihugu cya Gambia yatangaje ko igihugu cye kitazongera gukoresha indimi z’amahanga ngo kuko zigaragaza amateka y’Ubukoroni. Igihugu cya Gambia cyahise gitangaza ko ururimi ry’Icyongereza rutazongera gukoreshwa muri iki gihugu nk’ururimi rwemewe n’amategeko kubera ko ari ururimi rufitanye isano n’ubukoroni bw’Abongereza. Perezida Jammeh ati:”Hehe no gushyiraho amategeko avuga ko kugira ngo umuntu […]Irambuye
Igihugu cya Sudani cyafashe umwanzuro wo gukatira igihano cy’urupfu abagabo babiri bayoboraga inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’icyumweru kimwe umuryango w’Afurika yunze ubumwe usubitse ibiganiro byagombaga guhuza leta y’iki gihugu n’inyeshyamba. Aba bagabo babiri bari bayoboye umutwe w’inyeshyamba zishyize hamwe kugira zirwanye Perezida w’iki gihugu bo n’abayoboke bawo 15 bakatiwe […]Irambuye
Ahmad Tejan Kabbah wahoze ari perezida wa Sierra Leone akaba n’impirimbanyi ikomeye mu ntambara yitabye imana kumanya 82 y’amavuko nyuma y’igihe kirekire yaramaze arwaye. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe mu ijoro ryo kuri uyu wakane tariki ya 13 werurwe 2014 n’incuti ze za hafi zirimo uwitwa Solomon Berewa ,uyu akaba ari nawe wabitangarije itangazamakuru ryo muri Sierra […]Irambuye