Digiqole ad

Uganda yikanze Al shabab

Igihugu cya Uganda  kikanze  igitero cy’iterabwoba cya Alshabab maze umuyobozi bwa Polisi bnze itangazo riburira abaturage ribabwira ko  Al shabab irimo gutegura igitero cyo guhungabanya umutekano wa Uganda igaba ibitero ku ngunguru za lisansi no ku bubiko bw’amasitasiyo agurisha ibikomoka kuri peteroli.

Ibendera rya uganda
Ibendera rya uganda

Mu rwego  rwo ku bungabunga umutekano  w’Abanyagihugu Polisi yatangiye kurinda ububiko  bw’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi na mazutu  ziri hirya no hino mu Mujyi wa Busia uherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu nk’uko bigaragara mu itangaza rya Polisi y’igihugu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abagemura  ibikomoka kuri Peteroli mu Murwa mukuru wa Kampala bazajya bagenda baherekejwe na polisi. Bavuze kandi ko  bazajya babaherekeza mu masaha ya ni joro kuva saa tatu zuzuye kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Polisi kandi irimo gukangurira abaturage ba Uganda muri rusange kutagira  ubwoba, yagige ati:” Mugomba kuba maso kandi mukajya mutangaza abantu mubona badasanzwe”.

Muri iri tangazoPolisi yatangaje ko hari amakuru yaturutse mu butasi bw’iki gihugu avuga ko bamwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa Al shabab barimo gutegura igitero kuri Uganda.

Aya makuru akomeza avuga ko abateganya kugaba ibitero bazibasira ububiko bwa lisansi n’amazutu  no mu bubiko bw’amasitasiyo acuruza ibikomoka kuri Peteroli.Nk’uko ikinyamakuru redpepper kibitangaza.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish