Mu gitotondo cyo kuri uyu wa 04 Mata nibwo ibitaro bya Gisirikare bya Guinee-Bissau byatangaje ko Kumba Yala wahoze ari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi. Kumba Yala wahoze ari Perezida w’iki gihugu yitabye imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 Mata biturutse ku burwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero yari […]Irambuye
Umusirikare mu ngabo za Amerika yarashe bagenzi be yica batatu akomeretsa abandi 16 mbere y’uko nawe yirasa akiyica, byabaye kuri uyu wa gatatu ahitwa Fort Hood muri Leta ya Texas nk’uko byemejwe na General Mark Milley uyobora ikigo cy’izo ngabo. Uyu musirikare yari yarohorejwe muri Irak mu gihe cy’amezi ane mu 2011, ndetse ngo yaba […]Irambuye
Uwari ikimenyetso cya Islam igendera ku mahame akaze y’idini muri Kenya, Abubaker Shariff Ahmed, uzwi ku kazina ka “Makaburi”, umurambo we waraye utoraguwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 1 Mata, 2014 mu mujyi wa Mombasa. Yakekwagwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zigendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam muri Somalia, al-Shebab mu gihugu cya Kenya. Abubaker […]Irambuye
Abayobozi b’amatorero na bamwe mu bagize guverinoma y’iki gihugu ku munsi w’ejo tariki 31 Werurwe bakoze amateraniro yo gushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ko yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi. Muri Gashyantare Perezida Museveni yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rihanisha igihano cya burundu abatinganyi, kuko asanga ubutinganyi ari icyaha kiremereye. Aya materaniro yateguwe n’ihuriro […]Irambuye
Nibura abantu batandatu nibo baguye mu gitero cyaraye kigabwe mu mujyi wa Nairobi mu gace kiganjemo Abasomali, abandi bantu 25 bakomerekeye muri icyo gitero cy’ibisasu bitatu byaturikiye icyarimwe.Kuri uyu wa kabiri Polisi yataye muri yombi abantu bagera kuri 650 bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero. Ibisasu byaturikijwe kuwa mbere nimugoroba byari bigambiriye ahantu hacururizwa ibyo […]Irambuye
Ubuyobozi mu gihugu cya Liberia bwameje ko abarwayi babiri bamaze gusuzumwamo indwara ya Ebola imaze guhitana abaga 70 mu gihugu gituranyi cya Guinea Conakry. Walter Gwenigale, akaba Minisitiri w’Ubuzima muri Liberia yabwiye ibiro ntaramakuru AP ku cyumweru ko, umurwayi umwe yari yarashatse mu gihugu cya Guinea nyuma agiye gusura umuryango we muri Liberia aza arwaye […]Irambuye
Igihugu cy’Uburusiya cyatangaje ko cyizeye ko ibihugu bya Uganda na Tanzania kimwe byinshi biri ku mugabane w’Afurika bigiye kuba isoko rishya ry’iki gihugu mu kugura bigura ibikoresho bya gisirikare bikorwa n’Uburusiya. Nk’uko byatangajwe na Alexander Fomin umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri iki gihugu. Yagize ati:”Hari icyo twatakaje ariko hari n’icyo twungutse.Twavumbuye isoko […]Irambuye
31 Werurwe – Kuri uyu wa mbere, Korea ya Ruguru mu kugerageza ibitwaro byayo irasa kure no hafi, yarashe ibisasu byaguye mu gace k’inyanja y’epfo ibihugu byombi bitavugaho rumwe kari ku ruhande rwa Korea y’Epfo ubu, ni mu gisa n’ubushotoranyi ku ruhande rwa Korea y’Epfo nk’uko yabyise. Ingabo za Korea y’Epfo zo ku mupaka wayo […]Irambuye
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye itangazo ryamagana ibivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ko Amerika itazongera kugenera inkunga Uganda kubera itegeko rirwanya abatinganyi iherutse gusinya. Mu kwezi gushize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono ku itegeko rirwanya ubutinganyi maze bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangira kuvuga ko bishobora guharikira Uganda inkunga. […]Irambuye
Mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Werurwe abadepite 50 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa batangaje ko batifuza ko Perezida Joseph Kabila yakwiyongeza indi manda. Aba badepite bavuze ko Kabila agomba gosoza manda ye ya kabari ari na yo ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribitenganya […]Irambuye