Zimbabwe : Perezida Mugabe yagabanyije imishahara y’abakozi
Perezida Robert Mugabe yafashe icyemezo cyo kugabanya ku buryo bugaragra imishahara ya bamwe mu bayobozi bo hejuru mu gihugu cye.
Hari raporo yakozwe ivuga ko aho muri Zimbabwe abakozi bizamuriye imishahara ku buryo hari abayobozi bo hejuru bari basigaye bahembwa akayabo k’amadolari ibihumbi 500 buri kwezi.
Leta ya Zimbabwe yatangiye guhangana no kugabanya imishahara y’abakozi ku buryo byibuze abahembwa mesnhi batarenzwa amadolari 72 000.
Ubusanzwe umushahara uringaniye mu bakozi ba leta ya Zimbabwe ni amadolari 370 ku kwezi.
Ku bwa Minisitiri w’Imari Patrick Chinamasa ngo imishahara y’abakozi irenze urugero, uretse kuba iyi mishahara ari indengakamere mu maso ya rubanda ni no gukabya.
Yongeraho ati «Umujinya w’abaturage ufite ishingiro.»
Chinamasa yari yakoze urutonde rw’imishahara mbumbe ikabije ihabwa abakozi ba leta mu bigo 180.
Leta ya Zimbabwe ngo ifite gahunda yo kwisubiza amafaranga y’umurengera yahembwaga bariya bakozi ba leta.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
NI UKO NI UKO NYAKUBAHWA MR. MUGABE ROBERT KOEMREZAHO ESE KO BITAGOMBERA AMASHURI NTIBINASABE AMAFARANGA, MBIBARIZE BIBANANIZA IKI