Digiqole ad

Arashaka ko no muri USA bazajya bakora Umuganda

Francine LeFrak ni umuturage bantu bamamaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba ari rwiyemezamirimo. Azwi cyane mu bikorwa byo gukora amafili i Hollywood indetse filimi yakoze kuri SIDA yahawe ibihembo binyuranye bizwi nka Tony, EMMY na Peabody Awards azwiho kandi gukora ibikorwa bifasha abantu aho atuye New York cyane gushyira hamwe abagore.

Francine LeFrak
Francine LeFrak

Uyu mugore yaje mu Rwanda asanga umuganda rusange ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, umufasha kwiga byinshi ndetse asobanukirwa n’akamaro kawo ku buryo yahise agira icyifuzo cy’uko no muri Amerika hajya hakorwa umuganda!

Mu nyandiko ndende yanditse avuga ku buryo umuganda wamuhaye amasomo, Francine LeFrak agira ati “Umunsi umwe ndi mu ruzinduko mu Rwanda, ntangazwa no kubona imihanda yo mu mujyi wa Kigali ubusanzwe inyuranyuranwamo n’abantu, isa n’aho ituje.

Nta modoka n’imwe yari mu muhanda, ibikorwa by’ubucuruzi byari byahagaritswe. Igihe nabajije impamvu, ni bwo namenye Umuganda – ku munsi wa gatandatu wa nyuma buri kwezi buri wese kuva kuri Perezida w’igihugu kugeza ku muhinzi wo hasi barahura bakagira icyo bafasha aho batuye binyuze mu bikorwa rusange.

Igitekerezo nagize bwa mbere nibajije nti “Kuki twe muri Amerika tutakora ibi? Niryari duhura ngo dukore isuku aho dutuye? Ni gute twakongera kugarura ubwiza aho dutuye?

N’ubwo twatwawe n’ubuzima bwo kwihugiraho cyane, hari icyo twamarira abantu ndetse n’icyo twakora mu guhindura neza impande n’impande zidukikije.

Francine LeFrak avuga ko wenda mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 ishize igihugu kivuye mu mage ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda biyumvamo urukundo rw’igihugu cyabo ku buryo bukomeye cyane.

Nta kindi cyabiteye urutse ibikorwa nk’umuganda biha abaturage umwanya wo kugarura  agaciro ku gihugu cyabo binyuze mu maboko yabo.

Mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20, ‘Kwibuka20’ isi yose irakangurirwa kwiha igitondo kimwe hakorwa ibikorwa rusange “Global Umuganda”.

Francine LeFrak ubwo yifotozanyaga n'Umunyarwandakazi
Francine LeFrak ubwo yifotozanyaga n’Umunyarwandakazi

Uyu mugore yashinze ikompanyi yitwa, ‘SAME SKY’ ikorera mu Rwanda, izina ry’iyi kamapani akazaryifashisha mu gikorwa cy’umuganda uzaba muri Amerika yiswe “Umuganda Under the SAME SKY”. Iki gikorwa kizaba tariki ya 29 Werurwe, kuva saa 9h00 za mu gitondo kugera saa 12 z’igicamunsi.

Yagize ati “Ni akanya ko guhura n’abarokotse Jenoside tugakora ibikrwa by’urukundo mu rwego rwo kwibuka.”

Uyu muganda uzabera muri Amerika uzakorwa ku bufatanye na bimwe mu bigo nka NY’s Central Park, Brooklyn’s Prospect Park na Jersey City’s Van Vorst Park hakazakorwa ibikorwa byo gusukura.

Ku bw’iyi mpamvu buri wese utuye mu gace k’ahazabera umuganda arasabwa kuzawitabira. Francine LeFrak asaba ko abatazajya mu muganda bazakora ibikorwa 50 byoroshye ariko batari basanzwe bakora.

Ibi bikorwa bikaba birimo nko gusuhuza abaturanyi, gutanga impano, abana gusuhaza ababyeyi bakabifuriza umunsi mwiza n’ibindi byinshi nko gufasha imfubyi cyangwa gusura abavandimwe mu rwego rwo guha agaciro ‘Umuganda’.

Francine LeFrak ngo yasanze Umuganda ari itsinzi ku Rwanda ndetse n’urugero rwa mbere aho igihugu abantu bigeze kurebana ay’ingwe bashobora guhurira mu bikorwa byiza buri umwe akora icyagirira akamaro mugenzi we.

Ibi ngo bias n’igitekerezo cyazanywe muri Amerika n’uwitwa, Lady Bird Johnson cyo gukora ibikorwa byo kugira neza aho abantu batuye mu myaka ya za 1960. Aha Johnson yavugaga ko umwanda ukabije ari ikintu kibi, isuku nke kikaba ikintu kiza cyane gishobora kugabanya ubushyamirane.

Iki gitekerezo cye ngo ni cyo cyabaye umusemburo w’uko imijyi yo muri Amerika yakoze uko ishoboye yita ku bwiza bwayo. Iki gikorwa kandi ngo cyatumye abaturage bakunda igihugu ndetse cyatumye muri Amerika habaho gahunda z’isuku nk’iyitwa ‘Keep America Beautiful’s Great American Cleanup.’

Mu kwanzura Francine LeFrak agira ati “Ni intangiriro nziza ariko dukwiye gufata inshingano mu guhindura aho dutuye dufatanyije. Twakwigira kuri byinshi ku Rwanda, dutekereje ku buryo  Umuganda watangiye bihereye ku baturanyi bikagera ku rwego rw’igihugu.”

Iyo abantu batuye igihugu bahuriye hamwe mu gikorwa cyiza cyubaka igihugu, bitanga umusaruro mwiza ku gihugu.

huffingtonpost.com

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • erega u rwanda ni igihugu cy’udusha , nyuma y’amahano yaruguyemo, ariko nyu yo kuba ikuzimu rwariyubatse kandi aho tugeze tubikesha kwishyirahamwe nk’abaturage bigihugu kimwe bavuga uru rumili rumwe nibindi tuzabigeraho ntakabuza, uyu munyamerika nawe najgenda yumvishe abanyamerika ibyiza by’umuganda 

  • Uh ndabona urwanda rwarakomeye k’umurage wa Habyarimana. Ndavuga umuganda. 

    • Mujyanama uracyari inyuma j’esepere uri mumahanga? uzanyarukire i Rda wirebere aho rugeze bizatuma uva mubujiji nawe uharanire kubaka urwakubyaye

Comments are closed.

en_USEnglish