Burundi- 21 bafunzwe bazira imyigaragambyo
Ejo mu Burundi abantu 21 bo mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, urukiko rwabakatiye igifungo cya Burundu kubera ko bakoresheje imyigaragambyo itemewe n’amategeko yaje kuvamo imidugararo ikomeye.
Abafunzwe bo bahakana ko bigarambyaga bakavuga ko bari muri siporo yo kwiruka, nyuma Polisi ikabafata.
Mu gihugu cy’u Burundi hamaze iminsi havugwa impaka zikomeye ku guhindura itegeko nshinga, aho ishyaka riri ku butegetsi ryifuzaga ko mu itegekonshinga hajyamo ingingo ishyiraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe kandi ubushobozi bw’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena bwo kugena isaranganywa hagati y’Abahutu n’Abatutsi bukaganyuka ariko abasenateri ntibaritora cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.
Ku italiki 08, Werurwe, uyu mwaka Polisi y’u Burundi yaburujemo ibikorwa by’imikino kubera ko ngo yari bwifashishwe mu kwigaragambya.
Mu gihugu cy’u Burundi nta mikino cyangwa imyigarambyo byemewe hatanje gusabwa uruhushya mu buyobozi.
Kuva ishyaka CNDD/FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryajyaho, amahoro yaragarutse muri rusange ariko haracyari ibibazo mu banyapolitike ku buryo hari ubwoba ko hashobora kuvuka indi mirwano.
Imibare itwangwa na BBC ivuga ko ubushyamirane hagati y’Abarundi mu bihe byashize bwahitanye abagera ku bihumbi 300.
Muri iriya myigaragambyo, abantu 70 bo muri ririya shyaka, Movement for Solidarity and Democracy (MSD) barafashwe muri bo 48 bakatiwe igifungo cya burundu.
BBC
ububiko.umusekehost.com