Kuri uyu wa kane Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama yabonanye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko, ibiganiro by’aba bayobozi bari mu bakomeye ku Isi babonanye bibaye ku ncuro ya mbere byibanze cyane ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe cyane cyane icy’ubusumbane bukabije bukomeje kugaragara hagati y’abakire n’abane. Ibinyamakuru bitandukanye […]Irambuye
Aden Duale, Umuyobozi mukuru w’INteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Kenya yatangaje ko ubutinganyi bufatwa k’urugero rumwe nk’urw’ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu. Gusa ariko n’ubwo yavuze ibi hari bamwe bavuga ko itegeko rihana abatinganyi ridashyirwa mu bikorwa ndetse no ritanakarishye cyane. Aden Duale aganira n’abadepite yagize ati:”Turi igihugu kigendera ku mategeko, cyitemera abasambana bahuje igitsina […]Irambuye
Abakozi bakorera umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibigo biwushamikiweho baratangaza ko batishimiye uburyo bafashwe mu kazi kabo ka buri munsi kuko ngo batishyurirwa ubwiteganyirize bw’izabukuru. Ubwo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yageraga i Arusha mu guhugu cya Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango abakozi bamugaragarije ko batishimye na gato kubera ko kontalo bahawe zitabasha kubatangira amafaranga y’ubwiteganyirize […]Irambuye
26 Werurwe – Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wise abarwanyi ba Anti-balaka umutwe w’iterabwoba kubera ukuntu bakomeje guhohotera abaturage b’abayisilamu batuye mu gihugu cya repubulika ya Centreafrique. Umuryango w’Afurika yunze ubumwe watangaje ibi kuri uyu wa kabiri tariki 25 Werurwe 2014 Nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa Congo uri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Uyu musirikare yiciwe […]Irambuye
Mu gihugu cy’Uburundi abatavugarumwe n’ubutegetsi bakoze ibishoboka byose ngo barwanye ko Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza yareka kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu ahinduye itegeko nshinga. Ikigaragara izo mbaraga zose zabaye imfabusa kuko Perezida Pierre Nkurunziza aziyamamariza kuyobora igihugu cy’Uburundi kuri manda ya gatatu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Edouard Nduwimana, weruye akavuga bwa […]Irambuye
Itsinda ry’ibihugu bikomeye birindwi kuri uyu wa mbere ryateraniye i Hague mu Buholandi mu nama yamaze iminota 90 ikanzura ko inama yari kuzabera mu Burusiya ya G8 itakihabereye ndetse bari kureba uko Uburusiya bwa Putin bwavanwa muri uyu muryango w’abakomeye nka kimwe mu bihano byo kuba bwariyometseho akarere ka Crimée biciye mu matora y’abagatuye. Uburusiya […]Irambuye
Sosiyete Sivili yo mu Ntara Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iratangaza ko ihangayikijwe n’uko mu duce dutandatu (6) two muri Busanza ho muri Rutshuru, abaturage hafi ya bose bamaze kuva mu byabo bahunga umutwe w’inyeshyamba wa “Forces démocratiques pour la Libération du Rwanda (FDLR)”. Itangazo iyi Sosiyete Sivili yasohoye riravuga […]Irambuye
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23 Werurwe mu mujyi wa Bangui abarwanyi bo mu mutwe wa Anti-balaka barashe ku modoka zigaragaza ibiziranga ko ari izo mu butumwa bwa MISCA, ingabo nyafrika zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu. Gen. Jean Marie Michel Mokoko umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwiswe MISCA (African International Support Mission in […]Irambuye
Mu gihugu cya Misiri abantu basaga 500 bashyigikiye Mohamed Morsi wayoboye iki gihugu igihe gito mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 24 Werurwe bakatiwe igihano cyo gupfa. Ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru bitangaza ko abantu basaga 1200 bari bakurikiranyweho ibyaha by’ihohotera maze 529 bakatirwa igihano cy’urupfu. Ibi biro AFP bikomeza bivuga ko […]Irambuye
Ejo mu masaha akuze y’umugoroba, abantu bitwaje imbunda binjiye mu rusengero i Mombasa ahitwa Likoni batangira kurasa mu Bakirisitu mu rusengero bicamo bane. Abicanyi bahunze Polisi ya Kenya itarahagera ngo ibate muri yombi. Kugeza ubu nta mutwe urigamba icyo gitero ariko ubuyobozi bwa Kenya burakeka ko cyakozwe na Al Shabab kuko ngo imaze igihe igaba […]Irambuye