Ebola yadutse muri Guinea, 59 bamaze gupfa
Virus ya Ebola yadutse mu gihugu cya Guinea Conakry aho imaze guhitana ubu abantu basaga 59, kugeza ubu iyi ndwara ngo yageze no mu murwa mukuru wa Conakry.
Umuryango wa UNICEF watangaje ko iyi ndwara yakwirakwiriye byihuse mu gihugu iturutse mu majyepfo yacyo, abantu amagana ngo bamaze kumenyekana ko banduye kuva mu kwezi gushize.
Iyi ndwara nta muti cyangwa urukingo igira, uretse kwita gusa ku bayirwaye babaha ibyibanze umubiri uba uri gutakaza iyo bafashwe.
Yandura byihuse cyane mu gihe abantu bakoranyeho umwe ayirwaye, ikica hagati ya 25% na 90% by’abayanduye.
Uburwayi bwayo burangwa no kuvirirana imbere n’inyuma, impiswi no kuruka.
Kugeza ubu muri Guinea mu bantu 80 banduye 59 bamaze gushiramo umwuka. Ni ibyatangajwe na UNICEF muri iki gihugu nk’uko byemezwa na AFP.
“Mu minsi micye ishize, iyi ndwara yica cyane yakwirakwiriye byihuse mu duce tw’amajyepfo irazamuka igera no mu murwa mukuru wa Conakry” ni ibiri mu itangazo rya UNICEF.
Conakry ni umujyi ucucitse cyane uri ku cyambu utuwe n’abantu basaga miliyoni ebyiri.
Muri Guinea iyi ndwara ngo yaturutse mu mudugudu umwe wegereye ishyamba ry’inzitane nk’uko byemejwe n’Umuryango mpuzamahanga w’ubuzima ku isi.
Abahanga mu buzima bavuga ko Ebola itari yarigeze igaragara muri Guinea.
Aho yakunze kugaragara ni muri Uganda na Congo Kinshasa.
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Ministre w’Ubuzima muri Guinea yemeje ko ibisubizo by’ibizami byakorewe i Lyon byabemeje ko indwara iri kwica abantu ari Ebola.
Umuryango wa Medecins sans Frontieres watangaje ko ugiye kongera abatabazi n’imiti myinshi ndetse n’ibikoresho byo gushyira mu kato abanduye ngo indwara idakomeza gukwirakwira.
Kwita kuri iyi ndwara ni ugushyira mu kato abafashwe n’abakekwaho kuba bakoranyeho n’abayirwaye.
ububiko.umusekehost.com