Digiqole ad

Nigeria: Imbunda zigiye kunganirwa n'ibiganiro mu kurwanya Boko Haram

Leta ya Nigeria yavuze ko igiye gukoresha ubundi buryo bushya mu guhanga n’umutwe w’inyeshyamba za Kiyisilam (Boko Haram), ubwo buryo bukaba ari ubwo kugenza gahogahoro uyu mutwe w’inyeshyamba.

Umwe mu nyeshyamba za Boko Haram
Umwe mu nyeshyamba za Boko Haram

Iby’uburyo bushya bwo guhangana na Boko Haram byatangajwe n’Umujyanama mu by’umutekano muri Nigeria.

Sambo Dasuki yatangaje ingamba nshya zafashwe mu guhashya Boko Haram, muri zo harimo izisanzwe zo gukoresha ingufu za gisirikare ariko kandi leta ngo izanagerageza gucisha make igenze buhoro ikibazo cya Boko Haram.

Umugambi wa leta mu guhangana na Boko Haram uzaba urimo kugerageza kuvugana n’abarwanyi b’uyu mutwe mu kubakuramo ibitekerezo by’ubugome, kuganira mu buryo buhorah no gukorana bya hafi n’abaturage bo hasi dore ko aribo bibasirwa cyane n’ibitero by Boko Hram.

Ikindi gikomeye ni uguteza imbere igice cy’Amajyaruguru ya Nigeria kiganjemo abaturage bayobotse idini ya Islam, ubu hakaba ariho habaye indiri y’inyeshyamba zigendera ku mahame akarashye y’idini ya Islam n’amategezo yaryo.

Izi ngamba zije nyuma y’aho leta ya Nigeria yakajije umurego mu kurwanya Boko Haram yifashishije ingufu za gisirikare ariko bikagaragara ko nta nstinzi iboneka ahubwo Boko Haram igakomeza kugaba na yo ibitero bihitana abantu benshi.

N’ubundi ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch yamaganye ibitero by’ingabo za leta mu kwihimura ku biba byagabwe na Boko Haram, ko zihohotera abaturage.

Leta ya Nigeria isa n’aho imaze kwemera ko ibitero bya gisirikare gusa bidahagije mu kunesha umutwe wa Boko Haram, umuza guhitana abantu ibihumbi mu myaka ine umaze urwanira muri Nigeria.

Ubu buryo bushya bwo kurwana aho bikenewe ubundi hagakoreshwa inzira yo gucisha make ishobora kugira icyo igeraho kuko yanasabwe cyane na benshi mu banyapolitiki, gusa ishobora kuzamara igihe kirekire.

BBCAfrique

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish