Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, umuganga wo muri Liberia utavuzwe izina rye wafashwe na Ebola nyuma akaza guterwa umuti wiswe ZMapp uvugwaho kugabanya ubukana bwa Ebola ku rugero rugaragara, yitabye Imana azize Ebola. Minisitiri w’ubuzima muri kiriya gihugu avuga ko hari icyizere ko abandi baforomo babiri bafashwe ba Ebola ariko bakaba […]Irambuye
Ejo mu muhango wo kwizihiza imyaka ijana Kiliziya yitiriwe Umugande wagizwe Umutagatifu witwaga Patricio Muhito yubatswe ahitwa Sheema District, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Museveni yasabye abagabo kudashaka abagore benshi kuko bituma imishyikirano hagati y’abagize umuryango iba mibi kandi bigatuma ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bigabanyuka. Yagize ati: “ Ntimukarongore abagore uko mubonye […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru umuyobozi w’umutwe wa Boko Haram Abubakar Shekau yatangaje ko ashinze Leta ya Kisilamu mu gace ka Gwoza gaherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria. Mu itangazo ryasomewe imbere ya Camera rigatangazwa kuri Youtube, umuyobozi wa Boko Haram Abubakar Shekau yashimiye Allah( Izina ry’Imana mu idini ya Kisilamu) ko yabahaye intsinzi muri […]Irambuye
Minisitiri w’Ubuzima, Felix Kabange Numbi, yemeje ko abantu babiri basuzumwemo indwara ya Ebola mu Ntara ya Equateur, abantu 13 ni bo bamaze kwitaba Imana mu gihe hari abarwayi 11 bashyizwe mu kato. Amakuru atangazwa n’ubuyobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Ebola ivugwa muri icyo gihugu nta hantu ihuriye n’iri guhitana abantu muri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere i Mombasa muri Kenya harabera inama mpuzamahanga izamara icyumweru izahuza abakuriye Police mu bihugu 17 byo muri aka karere k’Afurika. Aba bakuru ba Police barungurana ibitekerezo ndetse bahanahane amakuru ku bibazo bijyanye n’iterabwoba, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no ku bibazo biterwa naba rushimusi. Umukuru wa Police muri Kenya IGP David Kimaiyo yahaye […]Irambuye
Abantu 17 gusa nibo barokotse impanuka y’ubwato yarimo abantu 170. Iyi mpanuka yabareye ku mwaro Libya ihana n’Inyanja ya Atlantika. Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu imibiri 20 niyo yari imaze kuboneka gusa. Abdel Latif Mohamed Ibrahim umukozi wo ku nkombe z’amazi ya Libya yatangaje ko babonye imibiri 20 gusa muri ubu bwato […]Irambuye
Abantu kugeza ubu 75 bamaze kwitaba Imana bazize indwara itaramenyekana kugeza ubu gusa ifite ibimenyetso bimwe bisa n’ibya Ebola. Yiganje mu Ntara ya Equateur nk’uko byatangajwe na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu. Kuwa kane byari byatangajwe ko abamaze kwicwa n’iyi ndwara ari 65 mu bice biherereye hafi ya Mbandaka muri iyi Ntara mu gihe […]Irambuye
Abatuye muri Leta ya Borno babwiye BBC ko abarwanyi ba Boko Haram bigaruriye ishuri rya Police. Amasasu yumvikanye muri kariya gace nyuma y’uko babonye ibimodoka bikomeye bya Boko Haram bije biherekeje amamoto ariho abarwanyi. Umuvuguzi wa Police yemeje ko koko iki gitero cyabaye, yongeraho ko kugeza ubu batarabasha kuvugana n’abakozi bo kuri ririya shuri. Iri shuri […]Irambuye
Ejo,mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, abanyamategeko bagize Komite y’umutekano barashinje Leta gusesagura amafaranga ya Leta mu bikorwa byo bya Gisirikare ikorera muri Sudani y’epfo. Ibi birego bije nyuma y’uko iyi Komite ibonye ko mu mezi atatu gusa igisirikare cya Uganda cyakoresheje miliyari 25 z’amashilingi ya Uganda mu kugura ibiryo, ibikomoka kuri Petelori n’imyambaro y’abasirikare. […]Irambuye
Abategetsi bo mu Misiri bemeje ko bagiye gufungura ishami rya Minisiteri y’ingabo zabo i Kampala muri Uganda mu rwego rwo kungera imikoranire mu bya Gisirikare hagati y’ibihugu byombi hagamijwe guhashya iterabwoba muri aka Karere k’Afurika. Nubwo imibanire y’ibihugu byombi yigeze kuzamo agatotsi bitewe no kutumvikana ku mikoreshereze y’amazi y’Uruzi rwa Nili, ubu byiyemeje gukorana bya […]Irambuye