Digiqole ad

Misiri igiye gufungura ibiro bya Defense i Kampala

Abategetsi bo mu Misiri bemeje ko bagiye gufungura ishami rya Minisiteri y’ingabo zabo i Kampala muri Uganda mu rwego rwo kungera imikoranire mu bya Gisirikare hagati y’ibihugu byombi hagamijwe guhashya  iterabwoba muri aka Karere k’Afurika.

Nubwo imibanire y’ibihugu byombi yigeze kuzamo agatotsi bitewe no kutumvikana ku mikoreshereze y’amazi y’Uruzi rwa Nili, ubu byiyemeje gukorana bya hafi mu rwego rw’umutekano.

Ambasaderi wa Misiri muri Uganda Ahmed Abdel-Aziz Mostafa yabwiye The Monitor  dukesha iyi nkuru ko nubwo bidasanzwe ko igihugu kimwe kigira Ambasade n’ibiro bya Minisiteri y’ingabo zacyo mu kindi gihugu, Misiri yo yasanze ari ngombwa kubikorera mu gihugu cya Uganda kuko ngo iki gihugu gifitiye akamaro kanini k’umutekano wa Misiri.

Ubu bufaranye buzaba bushingiye mu gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Misiri yanze gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y;ibihugu bihuriye ku Ruzi rwa Nili aribyo u Rwanda, Sudani, Uganda, Ethiopia, DRC, Eritrea, Tanzania, na Kenya arebena no gusaranganya ubukungu bukomoka kuri  uru ruzi, aya masezerano yiswe Entebbe Accord.

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ukorera muri Minisiteri y’ingabo yagize ati: “ Ibi biro byabo bizaza kudufasha kongera ubushobozi bwa UPDF( Ingabo za Uganda) hamwe n’ibindi bikorwa bwa gisirikare mu karere.”

Igihugu cya Misiri kimaze iminsi mu mivurungano yakurikiye ihirikwa rwa Perezida Hosni Moubarak agasimburwa na Mohamed Morsi nawe wavanyweho agasimburwa na General Fata Al-Sissi.

Ubu Misiri ni inshuti ikomeye ya USA ndetse na Israel, ibihugu bihora bihangayikishijwe n’iterabwoba ku Isi.

Uganda  ifite ingabo ahantu hatandukanye harimo muri CAR na Somalia aho ihanganye na Al Shabab ndetse na Lord Resistance Army ya Joseph Kony, iyi mitwe y’abarwanyi ikaba yarashyizwe ku rutonde rw’imitwe USA yifuza ko yasenyuka burundu.

UM– USEKE.RW

 

 

0 Comment

  • Egypte nibigihugu cyazahajwe nibibazooooooo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish