Digiqole ad

DRCongo: Abicwa n’indwara itaramenyekana bari kwiyongera

Abantu kugeza ubu 75 bamaze kwitaba Imana bazize indwara itaramenyekana kugeza ubu gusa ifite ibimenyetso bimwe bisa n’ibya Ebola. Yiganje mu Ntara ya Equateur nk’uko byatangajwe na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu.

DRCongo: Abicwa n’indwara itaramenyekana bari kwiyongera
Ebola nayo ikomeje kugarika ingogo, n’umupfu wayo ntawumukoraho uko abonye

Kuwa kane byari byatangajwe ko abamaze kwicwa n’iyi ndwara ari 65 mu bice biherereye hafi ya Mbandaka muri iyi Ntara mu gihe cy’ibyumweru bine bishize.

Iyi ndwara itazwi kuri uyu wa gatanu ngo imibare yazamutse igera kuri 75 bamaze kwitaba Imana nk’uko iyi radio ibitangaza.

Amakuru aravuga ko abantu bagera kuri 80 bahuye (contact) na bariya bitabye Imana ubu nabo bari gukurikiranwa by’umwihariko.

Iyi ndwara itaramenyekana iri kuvugwa mu gihe icyorezo Ebola kiri kuvuza ubuhuha kigarika ingogo muri Africa y’iburengerazuba.

Ebola iyi yabonetse bwa mbere muri Congo (ikitwa Zaire) ahagana mu 1976. Kugeza ubu Ebola imaze kwica abarenga 1 350 mu mezi atanu ashize mu bantu 2 473 bayanduye muri Liberia, Sierra Leone, Guinée na Nigeria.

Mu ntara ya Equateur aho iyi ndwara itaramenyekana iri kwica abantu
Mu ntara ya Equateur aho iyi ndwara itaramenyekana iri kwica abantu

UM– USEKE.RW

en_USEnglish