Mu nama iri kubera I Washington DC, ihuza Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) n’ibihugu by’Afurika, Peresida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia yabwiye abo banyacyubahiro ko ingabo z’igihugu cye zifatanyije n’iz’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ‘AMISOM’ bari gutsinda urugamba barwana na Al-Shabab. Yagize ati “Igice cy’ubutaka bari barigaruriye bari kugitakaza mu buryo bugaragara kandi bwihuse.” Mu kiganiro […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi (2003-2005) Domitien Ndayizeye avuga ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi mu matora y’ubutaha. Avuga ko mbere yo gutekereza ku matora ngo umuntu agomba kubanza kwigwizaho imbaraga. Uyu mugabo amaze iminsi aregwa gushaka gucamo ibice ishyaka rye FRODEBU, ubu ryacitsemo kabiri rigizwe na; Sahwanya Frodebu na Frodebu Nyakuri Iragi rya Ndadaye. […]Irambuye
Umuryango udaharanira inyungu mu gace ka Lubero urashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi buriho mu Reanda, gukomeretsa abantu 10 ukoresheje intwaro gakondo ahitwa Magelegele, muri km 200 z’Uburengerazuba bwa Butembo (Nord-Kivu). Muri ibyo bikorwa kandi, inyeshyamba za FDLR zashimuse umuganga wakoreraga muri ako gace ka Butembo. Perezida w’umuryango udaharanira inyungu […]Irambuye
01 Kanama – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwavanyeho itegeko ryari riherutse kwemezwa muri iki gihugu ribuza kandi rihana ubutunganyi muri Uganda nk’uko bitangazwa na AFP. Iri tegeko ryavuzweho byinshi cyane ndetse rikururira Uganda kwikomwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi. Uganda yafatiwe ibihano birimo guhagarikirwa inkunga yaterwaga n’ibihugu bimwe birimo Denmark, Ubuholandi […]Irambuye
Habaye gutungurana muri Zimbabwe ubwo Grace Mugabe yagirwaga umuyobozi w’ishami ry’abagore ry’ishyaka ZANU-PF rya Robert Mugabe, byinjije uyu mugore mu bashobora gusimbura umukambwe Robert Mugabe ubu w’imyaka 90. Grace Mugabe w’imyaka 49 kwinjira mu itsinda ry’abafata imyanzuro mu ishyaka ZANU-PF byahise bituma yinjira mu nkundura iri muri Zimbabwe yo gusimbura Mugabe uri ku butegetsi kuva […]Irambuye
Abantu bakekwaho kuba abo mu nyeshyamba zo mu mutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram ku cyumweru zashimuse umugore wa Visi Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Cemeroun n’umwe mu bayobozi b’abaturage mu cyaro mu bitero bibiri byahitanye abantu 6 mu majyaruguru ya Cameroun nk’uko bitangazwa. Mu masaha yo mu rukerera 05h00 a.m (04h00 GMT), mu masaha […]Irambuye
Ibisigazwa by’indege ya AH 5017 ya Kompanyi ya Air Algerie yari ihagurutse Ouagadougou muri Burkina Faso igiye muri i Alger muri Algerie ikaza kubura, byaraye bitoraguwe mu butayu bwo mu gihugu cya Mali. Ibyuma biyobora indege byatangiye kuyibura ejo mu gitondo ariko biza gutangazwa ko ishobora kuba yaburiwe irengero ejo ku masaha yo ku gucamunsi […]Irambuye
Meriam Yahia Ibrahim wo muri Sudan wari wakatiwe urwo gupfa ashinjwa guta idini ya Islam nyuma urukiko rugakuraho icyo gihano, yatse ubuhungiro mu Butaliyani, kuri uyu wa 24 Nyakanga ahageze yakiriwe na Ministre w’Intebe ndetse ajyanwa kubonana na Papa Francis. Meriam Yahia Ibrahim Ishag yageze i Roma hamwe n’umuryango we nyuma y’ukwezi yari amaze muri Ambasade […]Irambuye
Abahagarariye imitwe ya Anti Balaka na Seleka basinyiye i Brazaville muri Kongo amasezerano yo guhagarika imvururu zari zimaze umwaka urenga hagati yabo. Ubushyamirane bwavutse hagati ya Seleka irimo Abisilamu benshi na Anti Balaka irimo Abakirisitu benshi nyuma y’uko Seleka yari iyobowe na Michel Djotodia ifatiye ubutegetsi. Kugira ngo bemeranye ku masezerono y’amahoro, byabaye ngombwa ko […]Irambuye
Hashize amezi atatu abakobwa barenga 200 bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram, Perezida wa Nigeria kuri uyu wa kabiri yahuye n’ababyeyi babuze abana babo kugeza ubu ababwira ko Leta iri gukora ibishoboka ngo abana babo barekurwe. Perezida Goodluck Jonathan yanenzwe cyane n’iyi miryango uburyo yitwaye muri iki gihe bamaze iminsi mu kababaro ku kubura abana babo. […]Irambuye