Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga ko mu Ntara ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaravugwa indwara itaramenyekana iyo ariyo n’ikiyitera, imaze guhitana abantu 65 mu gihe cy’ibyumweru bine. Iyi ndwara yibasiye uduce twa Djera, mu Karere ka Tshuapa ku birometero 25 uvuye ahitwa Boende rwagati mu Ntara ya Équateur. Minisitiri w’ubuzima Félix […]Irambuye
Itsinda ry’ingabo za Nigeria ziri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba mu bikorwa byo kurwanya Boko Haram ziravuga ko zigiye kwitahira zikareka kurwanya uyu mutwe kubera ko ngo nta bikoresho by’intambara bigezweho zihabwa bigatuma hapfa benshi murizo. Umwe muri aba basirikare yabwiye BBC ko batazongera kurwanya Boko Haram kugeza ubwo bazahabwa ibikoresho bishya byo guyirasa. Uyu musirikare wasabye […]Irambuye
Amakuru mu gihugu cya Kenya, aravuga ko inteko nshingamategeko y’icyo gihugu iri kwiga ku itegeko ryo guhanisha umunyamahanga wese uzafatirwa mu bikorwa by’ubutinganyi igihano cyo guterwa amabuye kugera apfuye, na ho umwenegihugu wa Kenya ubufatiwemo agahanishwa gufungwa burundu. Umwe mu batekereje iryo tegeko ndetse akaba yararyanditse, Edward Onwong’a Nyakeriga, yifuza ko gusambanya abantu ku gahato […]Irambuye
Mu masaha y’urukerera rwo kuwa mbere tariki ya 18 Kanama, indege zitamenyekanye zarashe ahantu henshi mu mujyi wa Tripoli. Kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa mbere inkomoko y’izo ndege yari itaramenyekana, gusa ingabo zishyigikiye Gen. Haftar zaje gutangaza ko ari zagabye icyo gitero. Ni ku nshuro ya mbere indege zigaba ibitero ahantu hanyuranye hakekwaho kuba […]Irambuye
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Makerere Prof Mondo Kagonyera yashyizeho itsinda ry’abarimu n’abandi bantu yashinze guperereza bakamenya neza abantu babiba imbuto y’ivangura karere n’ivangurabwoko mu banyeshuri. Prof Kagonyera asanga kuba umusaruro abanyeshuri batanga muri iki gihe waragabanyutse biterwa n’uko bamwe batagishaka kwigira hamwe na bagenzi babo baturuka mu tundi duce ndetse no mu yandi moko. […]Irambuye
Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR kuva mu byumweru bishize zikomeje kunangira kujya mu bigo byaziteganyirijwe i Kisangani (Province Oriental) n’i Irebu (Equateur). Bamwe baracyari kuri ‘site’ za Walungu na Kanyabayonga muri Kivu ya ruguru. Lambert Mende uvugira Leta ya Congo yavuze kuri uyu wa kane ko nta bwumvikane buhari uretse gutaha kw’aba banyarwanda. Izi […]Irambuye
Abakurikiranira hafi ibyo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bibaza niba koko umutwe wa FDLR ushaka gushyira intwaro hasi nk’uko wari wabaye nk’ubitangira tariki 31/05/2014. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize amakamyo 15 ya MONUSCO yagiye gutwara aba barwanyi kuri ‘centre’ ya Kanyabayonga asubirayo uko yaje nta numwe ajyanye ahateganyijwe gushyirwa abashyize intwaro hasi. Mu cyumweru gishize nibwo […]Irambuye
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’abari muri IGAD( Inter-governmental Authority on Development) barateganya guterana bakigira hamwe ku ngamba zafatirwa abahanganye mu gihugu cya Sudani y’epfo. USA yo irasaba ko bafatirwa ibihano bikarishye. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 11 Kanama ibihugu bya USA, Norvège n’Ubwongereza byasabye ibihugu bigize umuryango wa EAC kwicarana bikaganira ku cyakorwa […]Irambuye
Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudan y’Amajyepfo, Riek Machar yahuye na Perezida w’igihugu cya Sudan y’Amajyaruguru, Omar el-Béchir i Khartoum mu gihe mu Majyepfo impande zihanganye zikomeje kunaniranwa mu ishyirwaho rya Guverinoma y’ubumwe kuko igihe icyumvikanyweho cyarenze. Impande, urwa Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir n’urw’uwo bahanganye Riek Machar, zatangiye gukimbirana hashize amezi umunani. Izi […]Irambuye
Ibihugu by’U Burundi, U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birifuza kuvugurura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bigize uyu muryango wa CEPGL (Communauté des Pays des Grandas Lacs). Ibi bihugu bitatu biri mu mpaka kuri iki kibazo mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa gatatu ikaza gusozwa kuri uyu wa kane […]Irambuye