Digiqole ad

Uganda: Inteko irashinja Ministeri y'ingabo gusesagura umutungo muri S.Sudan

Ejo,mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, abanyamategeko bagize Komite y’umutekano barashinje Leta gusesagura amafaranga ya Leta mu bikorwa byo bya Gisirikare ikorera muri Sudani y’epfo. Ibi birego bije nyuma y’uko iyi Komite ibonye ko mu mezi atatu gusa igisirikare cya Uganda cyakoresheje miliyari 25 z’amashilingi ya Uganda mu kugura ibiryo, ibikomoka kuri Petelori n’imyambaro y’abasirikare.

Ikirangantego cy'Inteko ishingamategeko ya Uganda
Ikirangantego cy’Inteko ishingamategeko ya Uganda

Ejo ubwo Ministre  w’ingabo wa Uganda, Dr Crispus Kiyonga yari yaje gusobanura uko yakoresheje imari yari yagenewe mu bikorwa bya UPDF muri S.Sudan, yavuze  ko gukoresha amafaranga y’inyongera ku ngengo y’imari yatewe n’uko hari ingabo ziyongereye muzoherejwe muri S.Sudn hagati ya Mutarama ba Werurwe uyu mwaka.

Dr Kiyonga yabwiye abashingamategeko ko ingabo za Uganda zizakenera ibikoresho kuri S.Sudan kugeza ingabo za IGAD zije kuzisimbura.

Ariko ibisobanuro bye ntabwo byanyuze abadepite kuko bamweretse ko amafaranga yongerewe ku ngengo y’imari yari yagennye mbere ari menshi cyane kandi nta byihutirwaga cyane byari bihari. Minisitiri yasabye ko yazagaruka kuwa Gatatu utaha agasobanura iby’ikoreshwa ry’iyi ngengo y’imari.

Yasabye abadepite kumuha akanya akajya kwitaba President wa Repubulika Yoweli  Museveni, abasaba ko yazagaruka nyuma agasubiza ibibazo byabo atuje.

Umwe mu badepite  witwa Hassan Kaps Fungaroo wo mu ishyaka FDC yamusubije asa n’urakaye agira ati:  “Buri gihe iyo tukubajije ibibazo biremereye ku gihugu utubwira ko ugiye kubonana na President. Uyu munsi ntabwo uri busohoke hano utabanje gusubiza ibibazo byacu cyangwa utwereke ‘gihamya’ y’uko President aguhamagaye koko, naho ubundi ubu ni uburyo bwo kuducika uba wahimbye”.

Uyu mudepite yongeyeho ko umuyobozi wese  urebya n’iki kibazo agomba gusobanura imikoreshereze y’imari yagenewe UPDF muri S.Sudan cyane cyane ko hari ibindi bihugu byatanze ubufasha ku kibazo cya S.Sudan.

Undi mudepite Ibrahim Ssemuju wo mu ishyaka  FDC ati: “ Inteko ntiyakwihanganira kujya yemeza ingengo y’imari yo kujya gukoreshwa hanze maze  ngo isesagurwe kandi ishobora kuba yarakoze byinshi iwacu, abaturage bagatera imbere.”

Uko iyi ngengo y’imari yakoreshejwe:

Ibiribwa byatwaye miliyari 30 z’amashilingi ya Uganda,

Ibikorwa bya Gisirikare bitwara miliyari 25,

Ibikomoka kuri Peteroli bitwara miliyari 9.9,

Indege zanyoye lisansi ya miliyali 12,

Ibikorwa bijyanye n’ubutasi bitwara miliyari 85,

Gutembera mu duce dutandukanye twa S.Sudan bitwara miliyari 2.5,

Kwita ku bikoresho bitwara miliyari imwe,

Ibikorwa by’ubuvuzi bitwara miliyari 2.6

Igiteranyo kiba Miliyari 170 z’amashilingi ya Uganda

The Monitor

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish