Digiqole ad

Liberia: Umuganga wahabwaga Serum ivura Ebola yitabye Imana

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, umuganga wo muri Liberia utavuzwe izina rye wafashwe na Ebola nyuma akaza guterwa umuti wiswe ZMapp uvugwaho kugabanya ubukana bwa Ebola ku rugero rugaragara, yitabye Imana azize Ebola.

Abaganga nabo bagerwaho n'ubwandu bwa Ebola kubera akazi bakora
Abaganga nabo bagerwaho n’ubwandu bwa Ebola kubera akazi bakora

Minisitiri w’ubuzima muri kiriya gihugu avuga ko hari icyizere ko abandi baforomo babiri bafashwe ba Ebola ariko bakaba bari guhabwa iriya miti bazakira kuko ubuzima bwabo ubu bumeze neza.

Minisitiri w’itumanaho muri Liberia witwa Lewis Brown ejo yatangaje akababaro igihugu cyatewe n’urupfu rw’uriya muganga wari wavujwe ZMapp ariko bikanga akitaba Imana.

Uyu muti ZMapp ukoze muri Serumu watangiye gukoreshwa ku italiki ya 13, Kanama muri USA nyuma y’uko Abanyamerika babiri bagaragayeho ibimenyetso bya Ebola.

Bombi uko ari babiri barakize barataha ari bazima. Uyu muti utaravuzweho rumwe ku Isi ubu ngo uboneka ari muke mu gihugucya Liberia, kimwe mu bihugu byazahajwe na Ebola cyane.

Ikigo gikora ZMapp kivuga ko imiti yari yarakozwe ubu yashize, ko nta yindi isigaye mu bubiko.

Muri iki gihe Ubuyapani nabwo bwiyemeje gukora imiti ya ZMapp kugira ngo izakoreshwe igihe cyose Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima zizabyemerera.

OMS yemeje ko ZMapp atari umuti uvura ahubwo ari umuti ukingira abarwayi gukomeza kuzahazwa na Ebola.

Jeune Afrique

UM– USEKE.RW

en_USEnglish