Digiqole ad

RDC: Inzego z’ubuzima zemeje ko Ebola yageze mu gihugu

Minisitiri w’Ubuzima, Felix Kabange Numbi, yemeje ko abantu babiri basuzumwemo indwara ya Ebola mu Ntara ya Equateur, abantu 13 ni bo bamaze kwitaba Imana mu gihe hari abarwayi 11 bashyizwe mu kato.

Umurwayi-wa-Ebola-numurambo-wumuntu-wishwe-na-yo-nta-muntu-uwukoraho-atambaye-imyambaro-yabugenewe.
Umurwayi-wa-Ebola-numurambo-wumuntu-wishwe-na-yo-nta-muntu-uwukoraho-atambaye-imyambaro-yabugenewe.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Ebola ivugwa muri icyo gihugu nta hantu ihuriye n’iri guhitana abantu muri Afurika y’Uburengerezuba.

Muri DRCongo ngo Ebola yasuzumwe mu mugore w’umugabo uhiga inyamaswa z’ishyamba witabye Imana tariki ya 11 Kanama, urupfu rwe rukaba rwaratewe no kurya inyama z’inkende.

Uyu mugore ngo nyuma yaje kwanduza umuganga wamuvuraga n’umugabo we, abo bantu babiri ni bo basuzumwemo indwara ya Ebola nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima aho muri Congo Kinshasa.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko Ebola yaturutse mu ishyamba rya Equateur, mu gace kitwa Djera kari muri km 300 mu burasirazuba bw’umujyi wa Mbandaka, bityo ngo nta yigeze iva mu mahanga.

Ibizamini byakorewe mu nzu isuzuma indwara (laboratoire) mu mujyi wa Kinshasa ni yo yemeje ko abo bantu babiri bafite iyi ndwara ya Ebola.

Kuri ubu hakomeje gutekerezwa ko hakorwa iperereza ryimbitse rigaragaza inkomoko nyayo y’iyi ndwara itangiye guhitana abantu muri DRC ndetse ngo ishobora kuba ivugwa no muri Sudan. Ibindi bizamini byajyanywe mu mujyi wa Franceville, muri Gabon, ibizabivamo bikazatangazwa mu minsi mike iri imbere.

Felix Kabange Numbi, yatangaje ko hari ingamba zafashwe harimo nko gushyiraho akato ku karere kangana na km2100. Aka karere gatuwe n’abantu bari hagati ya 30 000 na 40 000 bakaba bazabuzwa kugira aho batarabukira, kandi bikazagenzurwa n’inzego za polisi.

Imiryango imwe n’imwe yatangiye kwamagana icyemezo cyo gushyiraho akato ngo kuko bitabuza ko abantu bakomeza guhererekanya ubwandu bw’iyo ndwara. Ihuriro ry’abaganga batagira umupaka, ‘Medecins Sans Frontiere (MSF)’ rirahamagarira leta ya DRC kohereza abaganga aho havugwa Ebola.

Mu zindi ngamba zashyizweho, ngo ni uko buri kibuga cy’indege aho muri Congo Kinshasa kigiye guhabwa icyuma gipima umuriro kuri buri mugenzi ujya cyangwa uva mu ndege.

Indi ngamba ngo ni uko leta yiyemeje gushyiraho uburyo bwo gusuzuma iyi ndwara ya Ebola mu gace ka Lokolia, gaherereye kuri km 200 z’umujyi wa Mbandaka.

Minisitiri w’Ubuzima Felix Kabange Numbi yemeza ko Ebola itari mu gihugu hose. Ytangaje ko Ebola itari mu murwa mukuru Kinshasa, ndetse ngo nta n’ubwo iragera mu mujyi wa Mbandaka ariwo murwa mukuru w’intara ya Equateur.

Gusa iyi mvugo ngo yaba ari uburyo bwo kugerageza kudakura umutima abaturage, kuko iki gihugu cya Congo Kinshasa kigiye guhangana n’iyi ndwara ku nshuro ya karindwi dore ko kuva itahuwe muri iki gihugu bwa mbere hashize imyaka 30.

RFI

UM– USEKE.RW

en_USEnglish