Digiqole ad

Uganda: Museveni yikomye abagabo bashaka abagore benshi

Ejo  mu muhango wo kwizihiza  imyaka ijana Kiliziya yitiriwe Umugande wagizwe Umutagatifu witwaga Patricio Muhito yubatswe ahitwa Sheema District, umukuru  w’igihugu cya Uganda Yoweli Museveni yasabye abagabo kudashaka abagore benshi kuko bituma imishyikirano hagati y’abagize umuryango iba mibi kandi bigatuma ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bigabanyuka.

President Museveni ashyira ibuye ahazubakwa ishuru rikuru
President Museveni ashyira ibuye ahazubakwa ishuri rya St Patricia Girls secondary School 

Yagize ati: “ Ntimukarongore abagore uko mubonye kuko nimushaka abagore benshi bose siko bazabubaha kandi ntibazubahana hagati yabo ngo basenyere umugozi umwe.”

Museveni yavuze ko imiryango igira amahoro kandi igatera imbere iyo abana bakomoka ku mugabo n’umugore umwe babana mu rugo.

Yabajije abagabo bari aho ati: “ Niba umugore wawe abyara, undi uba ushaka aba ari uw’iki?”

President Museveni yasobanuye ko uko abagore bashatswe n’umugabo umwe babyara abana benshi niko ubuso bw’amasambu bazagabana bugabanyuka, ibi bikazateza imyiryane hagati yabo bamaze gukura.

Ku rundi ruhande ariko, Museveni yavuze ko abumva bafite ubutaka buhagije bwo gutuzamo abagore benshi babikora ariko bakirinda kubatuza hamwe.

Yasabye ababyeyi guha abana b’abahungu ndetse n’abakobwa amasambu, ntihagire uyimwa kubera ko ari umukobwa cyangwa umuhungu.

Yatanze urugero kuri Se witabye Imana umwaka ushize afite 97 ariko wagabanyije imitungo abana be bose atarobanuye.

Muri uyu muhango President Museveni  yatanze inkunga ya Miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda yo kuzubakisha ishuri rya St Patricia Girls Secondary School rizacungwa na Kiliziya Gatolika.

Museveni yasabye abaturage kwirinda ingeso zabangiriza ubuzima harimo kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “ Mu kwezi gutaha nzaba nujuje imyaka 70 y’amavuko. Mu mwaka yose ishize nabashije gutsinda intambara zitandukanye kubera ko mfite ubuzima bwiza! Namwe rero mugomba kugira ubuzima bwiza.”

The Monitor

UM– USEKE.RW

en_USEnglish