Ba mukerarugendo babiri bakomoka mu gihugu cya Austaralia bapfiriye mu mpanuka ya bus mu nkengero z’umurwa mukuru Nairobi, abandi 18 bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga. Amakuru yatangajwe kuri uyu wa mbere n’ishyirahamwe, Intrepid Travel, ry’ubukerarugendo avuga ko bus yari ibatwaye yaguye mu mugezi bitewe n’imwe mu mapine yayo yaturitse ku cyumweru ku mugoroba ku muhanda […]Irambuye
Uhagarariye abatavuga rumwe na Leta y’Africa y’Epfo Madamu Helen Zille yatangarije BBC ko bafite amajwi yafashwe mu ibanga yerekana uruhare Perezida Jacob Zuma yagize mu kurya ruswa y’amafaranga menshi yahabwaga n’abo yagurishagaho intwaro. Ubwo iki kirego cyagezwaga mu rukiko muri 2009, abacamanza basanze nta shingiro gifite, bavuga ko abarega Perezida Zuma bamubeshyera bagamije kumuharabika n’ubucabiranya […]Irambuye
Ku nshuro ya gatatu igihugu cya Africa y’Epfo kimwe uruhushya rwo kugikandagiramo (Visa) umuyobozi w’intara ya Tibet iharanira ubwigenge ku gihugu cy’Ubushinwa, Dalai Lama unafite igihembo cy’Amahoro kitiwe Nobel washakaga kwitabira inama y’abahawe iryo shimwe mu mujyi wa Cape Town muri Africa y’Epfo. Yari yatumiwe muri iyi nama n’abayiteguye, ikaba izaba mu kwezi gutaha bwa mbere […]Irambuye
Abaturage bo mu Mujyi wa Banki babwiye BBC ko abarwanyi ba Boko Haram birukanye ingabo za Nigeria muri uriya mujyi uturanye na Cameroon bakawigarurira. Kugeza ubu igisirikare cya Nigeria ntikigira icyo gitangaza kuri iyi nkuru. Hari ubwoba ko intego ya Boko haram ari uguhuza agace gaherereyemo uyu mujyi na Leta ya Borno ifite umurwa mukuru […]Irambuye
Umuyobozi wo hejuru mu rwego rw’ubuzima rwo kurwanya indwara z’ibyorezo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, yaburiye igihugu cya Kenya kwitegura ko indwara ya Ebola yagera mu gihugu cyabo. Dr Tom Kenyon yagize ati “Ibihugu byose ndetse na Kenya bigomba kwitegura kwakira umurwayi wa mbere.” Uyu muganga asaba ibihugu byose gushyiraho itsinda ryihutirwa ryo guhita […]Irambuye
Iperereza rirakomeje muri University of Pretoria aho bivugwa kugeza ubu ko umugabo wiyahuye kuwa mbere mu gitondo ari umwalimu, wasimbutse hejuru muri ‘etage’ akitura hasi agahita ahwera nk’uko bitangazwa na Pretoria News. Kaminuza ya Pretoria yemeje aya makuru gusa ntiyahita ihamya ko ari umwalimu cyangwa ari umunyeshuri wiyahuye asimbutse mu nzu. Bamwe mu banyeshuri n’abakozi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru igisirikare cya Congo Kinshasa cyumvise inkuru ibabaje y’urupfu rwa Maj Gen Lucien Bahuma Ambamba, wari umugaba mukuru w’ingabo mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru ihoramo imidugararo n’inyeshyamba, uyu Bahama ni we wanesheje M23 ndetse agaba n’ibitero byinshi ku zindi nyeshyamba. Iby’urupfu rw’uyu musirikare, byatangajwe ku cyumweru na Minisitiri w’ingabo muri DRC, Alexandre Luba […]Irambuye
Guverinoma ya Libye yari iyobowe na Abdallah Al-Theni yeguye nyuma yo kubona ko itari ifite ubuyobozi bwubashywe mu gihugu gikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’imidugararo ikorwa n’imitwe y’abarwanyi. Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 28 Kanama, ubwegure bwa Guverinoma ya Libye bwashyikirijwe ndetse bunemezwa n’inteko ishinga amategeko nshya yatowe kuwa 25 Kamena kugeza ubu ifatwa nk’urwego […]Irambuye
28 Kanama – Umwe mu bayobozi b’inzego z’ubuzima muri Leta z’unze ubumwe za Amerika yatangaje ko icyorezo cya Ebola kigiye kurushaho kumera nabi muri Africa y’Iburengerazuba. Tom Frieden umuyobozi w’ibigo bishinzwe guhangana n’ibiza muri Amerika yavuze ko guhangana na Ebola iriho ubu biri buze gusaba uburyo butigeze bukoreshwa mbere mu guhangana n’iki kibazo. Ba Minisitiri […]Irambuye
Ni indi ntambwe nshya mu kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ibihugu byombi byumvikanye gushyiraho itsinda ry’impuguke ziga ku kibazo cyo kugaragaza ibimenyetso byerekana urubibi hagati y’ibi bihugu nyuma y’amakimbirane yakunze kuvuka bitewe n’icyo kibazo. Iri tsinda ry’impuguke zatangiye gukora akazi kazo kuva ku […]Irambuye