Libya: Abimukira 170 barohamye harokoka 17 gusa
Abantu 17 gusa nibo barokotse impanuka y’ubwato yarimo abantu 170. Iyi mpanuka yabareye ku mwaro Libya ihana n’Inyanja ya Atlantika. Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu imibiri 20 niyo yari imaze kuboneka gusa.
Abdel Latif Mohamed Ibrahim umukozi wo ku nkombe z’amazi ya Libya yatangaje ko babonye imibiri 20 gusa muri ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 170 nk’uko bitangazwa na AlJazeera.
Abarobyi bo hafi aho bari basakuje bavuga ko hari ubwato bwarohamye ku mwaro ugabanya Libya n’Inyanja y’Atlantika abatabazi batinda gutabara.
Amakuru atangwa na BBC avuga ko abatabazi bahageze abantu bamaze kurohama.
Abarinda imbago z’aho impanuka yabereye bavuga ko ubwato butari ubw’abasare bwite ahubwo bagahitamo gukodesha ubw’abandi budakomeye bikaza kuba intandaro y’iyi mpanuka.
Ubu bwato bivugwa ko bwari butwaye abantu bavuye ku mugabane wa Africa bagerageza kwinjira i burayi rwihishwa gushakayo ubuzima bwisumbuye kubwo babayeho muri Africa.
Andi makuru arebana na Libya avuga ko uyu munsi indege itaramenyekana abari bayitwaye abo ari bo yarashe k’Umurwa mukuru Tripoli ikica abantu icumi.
UM– USEKE.RW