Kenya: Abahagarariye Police mu bihugu17 barakora inama ku iterabwoba
Kuri uyu wa mbere i Mombasa muri Kenya harabera inama mpuzamahanga izamara icyumweru izahuza abakuriye Police mu bihugu 17 byo muri aka karere k’Afurika.
Aba bakuru ba Police barungurana ibitekerezo ndetse bahanahane amakuru ku bibazo bijyanye n’iterabwoba, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no ku bibazo biterwa naba rushimusi.
Umukuru wa Police muri Kenya IGP David Kimaiyo yahaye amabwiriza abapolisi ko bagomba kungera umubare wabo aho iyi nama izabera mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abashyitsi bazaba bacumbikiwe aho inamaizabera.
Ibihugu by’Ubufaransa, Ubudage, Turkey, Algeria na Nigeria bizohereza inararibonye muri ibi biganiro kugira ngo zungurane ibitekerezo n’abandi bazaba bayirimo.
Iyi nama kandi izitabirwa n’umukuru w’Ihuriro rya za Police zo ku Isi(Interpol) rifite icyicaro mu Bufaransa.
Inama izaba igamije kurebera hamwe aho ingamba zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka zigeze ndetse n’uburyo bwo kuzinonosora.
Kimaiyo yagize ati:“ Muri iyi nama tuzarebera hamwe icyo twakora kugirango duhangane n’ibyaha by’iterabwoba, gucuruza abantu n’ibiyobwabwenge, ibyaha bya Rushimusi, no gukora amafaranga”
Mu iyi minsi ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba bihanganye n’ibyaha by’iterabwoba, ubucuruzi bw’abantu, ibiyobwabwenge n’ibindi. Iyinama izatanga umusanzu ku bumenyi bushya bwakoreshwa kugira ngo zaPolice zibashe guhashya abakora ibi byaha.
Daily Nation
UM– USEKE.RW