Byemejwe ko The Ben agiye kuza i Kigali

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika ukunzwe cyane mu njyana ya RnB muri iki gihe. Byamaze kwemezwa ko agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda. Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa East African promotors imwe mu ma companies amaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bikomeye ndetse inafite isoko ry’ibitaramo bya Guma […]Irambuye

Kuri Noheli, Senderi azipimisha agakoko gatera SIDA yigana Rihanna

Kenshi usanga abantu bamwe bibwira ko Senderi afite ikibazo muri we cyo kuba yivugira ibyo yiboneye. Abandi nabo bakavuga ko ibyo akora abizi ahubwo ari amayeri yo gushaka guhora avugwa. Niwe muhanzi witirirwa buri kintu gishya kigezweho cyabaye. Ubu akaba yari afite izina rindi rishya rya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika. Nyuma yo kubona […]Irambuye

Miss Jolly ari mu bakobwa 50 ba mbere mu 120

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 uri muri MissWorld, ageze ku mwanya wa 50 mu bakobwa 120 barimo guhatanira iryo kamba ririmo guhatanirwa ku nshuro ya 66. Yahagurutse mu Rwanda ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016 yerekeza muri Amerika muri leta ya Washington muri Amerika ariho hahurijwe abo bakobwa bose bavuye hirya ni hino ku […]Irambuye

Narahatirije ariko ngera ku nzozi zanjye- Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ni umuhanzi nyarwanda watangiye umuziki ahagana muri 2006 ariko aza gutangira kumenyekana cyane by’ubunyamwuga ahasaga muri 2012. Abantu benshi iyo bikiri bato hari inzozi baba bifuza ko bazakabya igihe bazaba bamaze kuba bakuru. Bruce Melodie nawe inzozi ze  yarose kera ngo zabaye impamo. Kuko yifuzaga kuzaba umuhanzi ukomeye mu […]Irambuye

Korali ‘Inkurunziza’ igiye kumurika album ya 4 bise “Mubwire Yesu”

Korali ‘Inkuru Nziza’ ni imwe mu ma korali amaze igihe akora ibikorwa bitandukanye by’ivuga butumwa. Yavutse mu 1999 ivukira mwitorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya bibare. Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016 kuva saa sita z’amanywa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera, iyi korali yateguye igitaramo cyo kumurika album bise ‘Mubwire Yesu’ […]Irambuye

Gufasha abababaye si inshingano z’abanyarwanda bamwe, n’abahanzi biratureba- Platini (Dream

Nemeye Platini na Mujyana Claude cyangwa se TMC nibo basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys. Basanga igikorwa cyo gufasha abababaye kitareba abantu bamwe gusa ahubwo cyakabaye nk’ihame mu bahanzi. Iri ni rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe muri muzika nyarwanda. Ibyo bishimangirwa n’indirimbo zabo zakunzwe kuva batangira umuziki by’umwuga ahagana muri 2009 kugeza ubu […]Irambuye

Aho mumpukiye, intumbero mfite si ukumenyekana mu Rwanda gusa- P.

Patrick Nyamitali wamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ akaza kwerekeza muri secular (izisanzwe), avuga ko aho atangiriye kuririmba indirimbo zisanzwe byatumye amenya byinshi ku buhanzi bwe atari azi. Bimwe muri ibyo, harimo kuba hari uwavuga ko umuhanzi utaririmba indirimbo zihimbaza Imana akwiriye gucibwaho iteka. Nyamara ubutumwa atambutsa hari benshi mu bantu batuye isi bugira […]Irambuye

Gukora umuziki nta mpano ni nko gushakishiriza mu murima ibyo

Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki wigeze gutsinda irushanwa rya ID ritegurwa na King James riba ngaruka mwaka, avuga ko kuza mu muziki ushaka kwamamara gusa nta mpano ari ugushakira ikintu aho utakibitse. Akaba abisanisha n’umuhinzi ujya mu murima gusarura ibyo atahinze ndetse abizi neza ko nta n’icyo yabibye. Icyo akora […]Irambuye

Uko washyigikiramo Miss Jolly uri guhatanira MissWorld 2016

Bwa mbere mu mateka nibwo u Rwanda rufite umukobwa uruhagarariye mu biyamamaza kuba umukobwa uhiga abandi ku isi ‘MissWorld’. Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly akaba ariwe uri muri iryo rushanwa. Yahagurutse mu Rwanda ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016 yerekeza muri Amerika muri leta ya Washington ariho hahurijwe abakobwa bose 120 bitabiriye iryo rushanwa. […]Irambuye

Andy Bumuntu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Ndashaje’.

Kubera ijwi rye, abantu ntibabashije kumenya neza umuntu uririmba indirimbo ‘Ndashaje’ yakunzwe n’abantu benshi ariko nyirayo atazwi. Ibi byaje gutuma ashaka gushyira hanze amashusho y’iyo ndirimbo ubu yanageze hanze mu buryo bwo gutangira umuziki we nk’umunyamwuga. Andy Bumuntu ni umuhanzi umaze gukora indirimbo imwe gusa yise ‘Ndashaje’, uretse ko akunze kugaragara asubiramo iz’abandi mu byo […]Irambuye

en_USEnglish