Kutirara nibyo birimo kumfasha mu muziki- Yvan Buravani

Yvan Bravan ngo kumva ko ntaho aragera bitewe n’intumbero afite nibyo bimwongerera imbaraga zo gukora cyane ngo arusheho gukora ibyiza kurushaho. Burabyo Yvan watangiye gukora umuziki muri 2009, ariko akaza kwinjira neza mu muziki by’umwuga muri 2015, ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe. Ibi bituruka kenshi ku ndirimbo amaze gushyira hanze muri uyu […]Irambuye

Hari indangagaciro zakagombye kuranga umu star – Danny Nanone

Danny Nanone abona kwitwa umu star hari ikintu gikomeye biba bisobanuye ku bagukurikira, niyo mpamvu bisaba uwitwa umu star wese kugira indangagaciro na kirazira bigomba kumuranga mu byo akora. Danny Nanone yamenyekanye cyane nk’umuraperi ugira insubirajwi mu ndirimbo ze. Ndetse biranamuhira aba yamamaye atyo. Abona ariwe na bagenzi be bakagombye kurangwa n’imyitwarire yihariye kugirango bakomeze […]Irambuye

Kubona aho gukinira Comedy n’ikibazo cy’ingutu- Niyitegeka Gratien

Byendagusetsa cyangwa se ‘comedy’, ni umwe mu mikino utaramenyekana cyane ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda. Utangira usekeje ukarangira usekeje ariko ugamije gutambutsa ubutumwa ku bawukurikira. Kuri Niyitegeka Gracien abona habonetse aho kuwukinira byarushaho gutanga umusaruro. Yamenyekanye cyane mu bihangano bigiye bitandukanye nk’umuhanzi w’indirimbo, gukina za filime, gukina ikinamico, kuvuga imivugo, gukina comedi n’ibindi byinshi. […]Irambuye

Umuziki si ugupfa kuwukora, ahubwo abato hari ibyo basabwa- Mani

Man Martin ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba indirimbo by’umwimerere ‘live’, ndetse  akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo ariko we yita ivuguruye ‘Modern’ kubera umudiho wayo. Avuga ko gukora ikintu ufite intumbero nk’umuhanzi ukizamuka biba umusingi ukomeye mu iterambere ry’umuhanzi wawe. Kuri we nk’umuhanzi umaze kuba intararibonye mu muziki hari inama z’ibanze agira umuhanzi […]Irambuye

Senderi umuziki we awufashwa no kudacika intege no kuba hafi

Senderi uherutse guhabwa izina rya Donald Trump, ibi bikaba ari uko uyu mugabo yari amaze kwegukana umwanya wo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kuba adacika intege no kwegera urubyiruko ariyo ntwaro ye mu muziki. Ni umwe mu bahanzi bagira urwenya rwinshi. Ni we muhanzi udahobora kubona yihisha abafana nk’uko abandi babikora. Ibyo byose […]Irambuye

‘Direction Band’ niyo izacurangira The Ben mu Rwanda

Iri tsinda ryitwa ‘Direction Band’, ni itsinda rimaze kwamamara cyane mu bitaramo bitandukanye bigenda bibera mu Rwanda birimo n’ibikomeye nka Guma Guma. Ubu nibo bahawe akazi ko kuzacurangira The Ben. Ni abacuranzi bagera ku munani, bose bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 20. Kuba aribo bahawe icyo kiraka ngo n’ibyo gushimira Imana si […]Irambuye

en_USEnglish