Digiqole ad

Uko washyigikiramo Miss Jolly uri guhatanira MissWorld 2016

 Uko washyigikiramo Miss Jolly uri guhatanira MissWorld 2016

Bwa mbere mu mateka nibwo u Rwanda rufite umukobwa uruhagarariye mu biyamamaza kuba umukobwa uhiga abandi ku isi ‘MissWorld’. Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly akaba ariwe uri muri iryo rushanwa.

Miss Jolly uri muri Amerika mu irushanwa rya MissWorld 2016
Miss Jolly uri muri Amerika mu irushanwa rya MissWorld 2016

Yahagurutse mu Rwanda ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016 yerekeza muri Amerika muri leta ya Washington ariho hahurijwe abakobwa bose 120 bitabiriye iryo rushanwa.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 65. Muri izo nshuro zose nibwo u Rwanda rufite uruhagarariye mu nshuro eshanu igikorwa cya nyampinga w’u Rwanda kimaze kibaye.

Mu minsi ibiri gusa bagezeyo, batangiye kwerekana bimwe mu biranga umuco wa buri gihugu baturutsemo. Miss Jolly we akaba yaragaragaye yambaye imyenda ikoze mu buryo bw’ishabure.

Ibi rero byatumye abashinzwe gutegura icyo gikorwa bashyira hanze uburyo bwo gutangira gushyigikira abakobwa bose baturutse mu bihugu baje bahagarariye.

Kuba washyigikira Miss Jolly agashobora kwegukana iryo kamba cyangwa se akaba yaza mu myanya y’imbere, hari uburyo bikorwamo.

Ujya muri Google play ushake miss world application. Noneho uyi downloading ubundi uyifungure Jolly umushyire muri top 3 bawe, uraba umufashije kugira amahirwe yo kwitwara neza.

Biteganyijwe ko ibirori byo gusoza iryo ruhanwa hanatangazwa umukobwa uzaba yarahize abandi bizaba tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Aha niho ushobora guca ngo ushyigikire Jolly abe yakwitwara neza
Aha niho ushobora guca ngo ushyigikire Jolly abe yakwitwara neza

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nabanze areke kwitukuza

    • Micheal Jacson

  • aka gapusi se hahaaa nta miss mubonamo

Comments are closed.

en_USEnglish