Digiqole ad

Miss Jolly ari mu bakobwa 50 ba mbere mu 120 muri MissWorld 2016

 Miss Jolly ari mu bakobwa 50 ba mbere mu 120 muri MissWorld 2016

Miss Jolly kumwe n’abandi bakobwa bahatanira ikamba rya MissWorld 2016

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 uri muri MissWorld, ageze ku mwanya wa 50 mu bakobwa 120 barimo guhatanira iryo kamba ririmo guhatanirwa ku nshuro ya 66.

Miss Jolly kumwe n'abandi bakobwa bahatanira ikamba rya MissWorld 2016
Miss Jolly kumwe n’abandi bakobwa bahatanira ikamba rya MissWorld 2016

Yahagurutse mu Rwanda ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016 yerekeza muri Amerika muri leta ya Washington muri Amerika ariho hahurijwe abo bakobwa bose bavuye hirya ni hino ku isi.

Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2016 hari igihembo cyatanzwe ku mukobwa uri muri iryo rushanwa w’umunyempano kurusha abandi ‘Miss World Talent 2016 ‘ . Icyo gihe Jolly ntiyashoboye kuza mu myanya y’imbere 20.

Mu myanya icumi ya mbere hagaragayemo umukobwa wo muri Chile, Croatia, Czech Republic, Fiji, Hungary, Latvia, Malta, Mongolia, Philippines n’Umunya Poland.

Ibi kuri we nkuko bitangazwa na Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up bari kumwe, ngo nta kintu na gito byigeze bimuhungabanyaho. Kuko intego atari ayo makamba ahubwo ashaka ikamba nyamukuru.

Ati “Irushanwa n’irushanwa. Jolly ashishikajwe no guhatanira ikamba rya MissWorld atitaye ku kindi kintu cyose. Ntiyegeze acika intege kuba ataraje mu bakobwa b’abanyempano. Ubu arereba ikamba rikuru”.

Ku bijyanye no kuba hari amakuru agenda acicikana hirya no hino avuga ko ashobora kuba yarihinduje uruhu rwe, ngo Jolly nta na kimwe yitayeho. Umwanya we munini aratekereza ku kuba ahagarariye igihu cy’u Rwanda gusa nicyo yakora ngo yitware neza.

Kuba washyigikira Miss Jolly agashobora kwegukana iryo kamba cyangwa se akaba yaza mu myanya y’imbere, hari uburyo bikorwamo.

Ujya muri Google play ushake miss world application. Noneho uyi downloading ubundi uyifungure Jolly umushyire muri top 3 bawe, uraba umufashije kugira amahirwe yo kwitwara neza.

Biteganyijwe ko ibirori byo gusoza iryo ruhanwa hanatangazwa umukobwa uzaba yarahize abandi bizaba tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nta majwi muhaye kuko na we ubwe yarayiyimye!!! Ndimo gutora Akiwacu Colombe muri Miss Supranational, naho Jolly we natahe ye gukomeza kwangiriza umutungo w’igihugu iyo muri Amerika!! Ni uko ashigaje igihe gito agatanga ikamba, naho ubundi nta musaruro adusigiye!!

  • Umuntu se udashobora nokunva insanganyamansiko nibyo arimo? Harya ngo uyu niwe ushaka kuzaba mushikiwabo?

  • ntimukabe abagome cyane jolly tuzagutora uko dushoboye lose kdi umugisha na mahirwe turabikwifuriza

  • None se Joel we nawe usigaye ukora inkuru nk’izo kumbuga (websites) ntavuze??!!! Muri titre uti Jolly ari muri 50 bambere maze umuntu yasoma inkuru ikarinda irangira ntaho ubitweretse!!! Itangazamakuru ry’iki gihe… birababaje!Ubwo byageze no kumuseke twizeraga noneho biteye agahinda! Nihitiraga da!!!

  • ariko se noneho#50 bambere bahe?uwambere murabo nuwuhe?ibyo se kontaho byanditse mu nkuru? miss wold cg ntimwumva icyaricyo!tuzi miss colombe aho Michael Jackson version2# ntawe nzatora! niba ari muri 50 wishyiriyeho ubwo azatorwa

  • Turagushyigikiye mukobwa mwiza.

  • Akanuma kacu nimukareke di!! Niba afite iryinyo ryahongonse aramaze. Ubuyobozi mukuru nashanse kuvuga izina ko nawe afite iryinyo ryahongonse nirindi rigerense kurindi bituma atayobora urwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish