Digiqole ad

Andy Bumuntu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Ndashaje’.

 Andy Bumuntu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Ndashaje’.

Andy Bumuntu ni umuhanzi wakunzwe ku ndirimbo ya mbere abantu batazi uwo ariwe. Ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere

Kubera ijwi rye, abantu ntibabashije kumenya neza umuntu uririmba indirimbo ‘Ndashaje’ yakunzwe n’abantu benshi ariko nyirayo atazwi.

Andy Bumuntu ni umuhanzi wakunzwe ku ndirimbo ya mbere abantu batazi uwo ariwe. Ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere
Andy Bumuntu ni umuhanzi wakunzwe ku ndirimbo ya mbere abantu batazi uwo ariwe. Ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere

Ibi byaje gutuma ashaka gushyira hanze amashusho y’iyo ndirimbo ubu yanageze hanze mu buryo bwo gutangira umuziki we nk’umunyamwuga.

Andy Bumuntu ni umuhanzi umaze gukora indirimbo imwe gusa yise ‘Ndashaje’, uretse ko akunze kugaragara asubiramo iz’abandi mu byo bita ‘Karaoke’.

Ni umuvandimwe wa Umutare Gaby kuko amukurikira bwa kabiri. Iyo ndirimbo ubu ni imwe mu ndirimbo irimo kuvugwa cyane kubera ijwi n’ubuhanga bw’uyu muhanzi.

Kuba yashyize hanze ayo mashusho, avuga ko bigiye gutuma nawe atangira gukora umuziki by’umwuga kuko abatari bamuzi bagiye kumumenya. Bityo akaba yakwamamara nk’abandi banyempano.

Andy yabwiye Umuseke ko isaha n’isaha ashobora kuzagera ku nzozi ze zo kumenyakana nk’umunyamuziki atari ukumenyekana nk’umuhanzi uririmba mu tubari gusa kuko yizera ko impano itajya izimira.

Ati “Si ibintu byoroshye gutangira umuziki ku ndirimbo imwe abantu bakumva bafite inyota yo kumenya nyirayo. Gusa nizera ko kumwe n’Imana byose bishoboka. Gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo biri mu ntambwe ya mbere nteye. Izindi nzazifashwamo n’abazakunda ibihangano byanjye”.

Yakomeje avuga ko abona umuziki w’u Rwanda ugoye kuba wagira amahirwe yo kuwinjiramo ngo uhite umenyekana. Kuko amaze igihe akurikirana benshi mu bahanzi b’abahanga ariko batamanyekana nkuko byagakwiye.

Gusa we yizera ko injyana ya Blues traditionnel arimo gukora, ari imwe mu njyana ikundwa n’abantu bazi umuziki kuko uyiririmba bimusaba kuba azi kuririmba by’umwimerere ‘live’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish